Perezida Kagame yagize Brig Gen Gashugi Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo
umutekano

Perezida Kagame yagize Brig Gen Gashugi Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo

SHEMA IVAN

March 15, 2025

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi, ahabwa ipeti rya Brig Gen, anagirwa Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Operations Force).

Izi mpinduka zatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 binyuze mu itaganzo ryashyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda.

Maj Gen Ruki Karusisi waziyoboraga, yoherejwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo ahabwe izindi nshingano.

Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda harimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, akagirwa n’Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania

Maj Gen Ruki Karusisi wayoboraga SOF, yoherejwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo ahabwe izindi nshingano

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA