Perezida Kagame yagize Jean Guy Afrika umuyobozi Mukuru wa RDB
Ubukungu

Perezida Kagame yagize Jean Guy Afrika umuyobozi Mukuru wa RDB

NYIRANEZA JUDITH

January 13, 2025

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yagize Jean Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, asimbuyeho Gatare Francis wari washyizwe kuri uwo mwanya mu Ugushyingo 2023.

Jean Guy Afrika yari asanzwe akora muri Banki nyafurtika y’Iterambere (AfDB).

Banki Nyafurika y’Iterambere ni ikigo cy’imari gihuriweho n’ibihugu byinshi gifite icyicaro i Abidjan muri Cote d’Ivoire kuva muri Nzeri mu 2014. AfDB itera inkunga Guverinoma zinyuranye zo muri Afurika ndetse n’amasosiyete yigenga ashora imari mu bihugu bigize Akarere.

AfDB yashinzwe mu 1964 n’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, ikaba yarabanjirije Ubumwe bw’Afurika. AfDB igizwe n’inzego eshatu ari zo Banki Nyafurika y’Iterambere, Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere n’Ikigega cya Nigeria aricyo ‘Nigeria Trust Fund.’

Intego ya AfDB ni ukurwanya ubukene no kuzamura imibereho ku mugabane wa Afurika binyuze mu guteza imbere ishoramari rya Leta n’abikorera ku giti cyabo mu mishinga na gahunda zishobora kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’akarere.

Gatare Francis asimbuye,  yagizwe yagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.

Jean Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB)

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA