Perezida Kagame yahawe umukandara wa “champion” mu Iteramakofe
Siporo

Perezida Kagame yahawe umukandara wa “champion” mu Iteramakofe

SHEMA IVAN

September 29, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame,  yagiranye ibiganiro n’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga Carlos Takam wanashinze ishuri Nyafurika ry’Iteramakofe i Kigali, amuha impano y’umukandara w’umwimerere w’umukinnyi wahize abandi (champion)  muri Shampiyona y’Isi y’Iteramakofe.

Ni amakaru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu “Village Urugwiro” binyuze mu itangazo ryashyize hanze mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025.

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buragira buti: ” Perezida Kagame yahuye n’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga, w’Umunya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Carlos Takam, uherutse gushinga ishuri ry’Iteramakofe mu Rwanda, binyuze mu muryango Carlos Takam Foundation.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikomeza bivuga ko muri iki cyumweru umuryango Carlos Takam Foundation wafunguye Ishuri Carlos Takam Boxing Academy i Kigali, rifite intego yo guteza imbere umukino w’iteramakofe muri Afurika. 

“[…] Carlos Takam kandi yahaye Perezida Kagame impano y’umukandara w’umwimerere w’Umukinnyi wegukanye Shampiyona y’Isi mu Iteramakofe (WBC World Champion) nko gushimira u Rwanda n’inshingano z’Umuryango [Carlos Takam Foundation].”

Carlos w’imyaka 44 yavukiye mu Mujyi wa Douala muri Cameroun.

Mu 2017, yahatanye mu marushanwa ya WBA, IBF na IBO mu bafite ibilo byinshi (heavyweight boxer).

Uyu mugabo yamenyekanye cyane kubera guhatana n’abakinnyi bakomeye ku Isi nka Anthony Joshua, Joseph Parker n’abandi.

Yahagarariye Cameroun mu Mikino Olempike ya 2004; amaze gukina imirwano 48, atsinda 40, anganya umwe.

Iyi mpano ihawebu Rwanda mu gihe no mu kwezi k’Ukwakira u Rwanda ruzakira ibyamamare mu mikino njyarugamba yiganjemo iteramakofe (kick- boxing) bazaba bahatanira muri Kigali Arena. 

Imikino ya 1/2 cy’iyo mikino njyarugamba izwi nka PFL iteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2025.

Perezida Kagame avuga ko guteza imbere siporo ari ugufungurira urubyiruko rwa Afurika amahirwe rukeneye.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Carlos Takam uherutse gushinga ishuri ry’iteramakofi I Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA