Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya bashyizwe muri Minisiteri ya Siporo MINISPORTS, gukora ku buryo siporo yinjiza.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya barimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo; Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo na Godfrey Kabera wagizwe Umunyamabanga ushinzwe imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Yagize ati: “Siporo ibyo tugerageza gukora ni ukugira ngo siporo, mu byo n’ubundi igeza ku bantu havemo n’amikoro. Ubu siporo ni business ishingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa se mu bandi b’ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro, ni yo ntego yacu.”
Perezida Kagame yakomeje agaragaza imbaraga zashyizwe muri siporo byayifasha kuzamura kwinjiza, kubaka amikoro.
Yagize ati: Ni yo mpamvu hariho bimwe twashoboye gushyira mu buryo, kubaka ibikorwa remezo bifasha muri siporo kugira ngo abantu benshi. Abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya, hari n’ibindi byinshi byagiye byubakwa no mu Turere n’ahandi bigenda byubakwa, Siporo rero ifite byinshi igenda igeza ku bantu ariko harimo n’amikoro.”
Muri rusange yabwiye abayobozi bashya barahiye ko igikenewe ari ukubaka ubushobozi, kuko Igihugu gifite amikoro atarangiza byose.
Ati: “…. iyo mirimo umuntu ahawe haba harimo no gushaka ibikoresho, cyangwa amikoro igihugu gifite, ayo mikoro ntarangiza byose, ntashobora kuko ntabwo ari urwego rumwe ruriho ngo amikoro yose y’Igihugu ajya muri urwo rwego.”
Yongeyeho ati: “ Amikoro igihugu gifite adahagije agabanywa mu nzego zose, ni ukuvuga ngo buri rwego rwose rubona ibidahagije, ahubwo abantu bashingwa ibyo bashinzwe ngo mu mikorere yabo buzuze izo nshingano bahawe ariko habemo n’inshingano yo kongera amikoro. Ni ibyo nta bindi by’iruhande, ibindi ni amagambo gusa.”
Yasoje abibutsa ko baje mu nshingano, ariko muri izo nshingano, ababwira ko harimo n’inshingano yo gushaka amikoro.