Perezida Kagame yahishuye ko yaje mu Rwanda inshuro 3 mbere ya 1990
Amakuru

Perezida Kagame yahishuye ko yaje mu Rwanda inshuro 3 mbere ya 1990

NYIRANEZA JUDITH

April 2, 2024

Perezida Paul Kagame yahishuye ko yajyaga aza mu Rwanda mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ubwo yabaga aje gusura abo mu muryango we n’inshuti.Uko kuza mu Rwanda inshuro zigera muri eshatu yabonye byinshi bitandukanye, binashibukamo gutekereza uko impunzi zava mu buzima bushaririye zarimo, hateketezwa gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu.

Yagize ati: “Nabonye n’umwanya, uko nkura, naje no mu Rwanda inshuro eshatu, mu 1977 ubwa mbere, nongera mu 1978 no mu 1979 itangira.Uyu mujyi wose ndawuzi ubu, naraje ngera Nyamirambo, Muhima, Kiyovu ndayizi cyane buriya. N’uriya muhanda uzamuka ujya mu mujyi uvuye SOPETRAD najyaga mpagenda n’amaguru njyenyine.”

Yongeyeho ati: “Najyaga mfatira tagisi aho ku Muhima nkajya i Butare, nari mfiteyo mama wacu, mama n’uwo najyaga gusura ba se bava indimwe.Ni Umwamikazi Rosalie Gicanda na mushiki wanjye wa kabiri ni ho yarerewe n’abandi. Nkajya kumusura, hariya hose rero ndahazi, Natangiye kuhagenda uyu muhanda uva hano ujya Gitarama- Nyanza, Kibuye na Butare wari utarajyamo kaburimbo.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje kandi ishusho y’ibikorwa remezo muri icyo gihe.

Yagize ati: “Guca ku kiraro cya Nyabarongo cya Ruliba, imodoka yageragaho bikavuga nk’amabati ndabyibuka. Najyaga mpagenda nkajya i Butare, nageragayo ivumbi ari ryose riri mu mutwe.Nkajya no muri kaminuza, hari umuntu nari nzi twari twariganye i Bugande [ ……] njya kumusura aho yigaga. Nabonaga ibyo bintu byinshi byakomezaga kunyiyubakamo, bitutumba.”

Perezida Kagame yakomeje asobanura ko iyo yabaga asubiye muri Uganda yaganiraga n’abo mu muryango we na bagenzi be, bakibaza icyakorwa ngo bave mu buhinzi basubire iwabo, ariko ntibabibone uko byagenda.

Ati: “Ariko ku bw’amahirwe haje kuba impinduka muri Uganda, bamwe muri twe bisanga mu gisirikare cya Museveni, mu ngabo zabohoye Uganda byaje gutanga amahirwe yo gusa n’abategurwaga kuzabohora Igihugu.

Aho rero ni ho twabonye amahirwe yo kubijyamo, tunatekereza ko tugize amahirwe tukayirokoka, ibyo twashoboye gukora, ibyo twashoboye kumenya bishobora no gukoreshwa mu guhindura imibereho na Politiki mu gihugu cyacu.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA