Umunyarwenya akaba n’icyamamare kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, umaze iminsi mu Rwanda yatangaje ko yahuye na Perezida Paul Kagame.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, Steve Harvey, yashimye Perezida Kagame ku bw’imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga.
Yagize ati: “Igihamya cy’ubudaheranwa bw’u Rwanda no kubabarira.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ( Village Urugwiro) byatangaje ko baganiriye ku ishoramari n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo kwakira ibirori n’imyidagaduro.
Uyu mugabo yageze mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2024 asura ibice by’Umujyi wa Kigali birimo Urwibutso wa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Ibyo wamenya kuri Steve Harvey uri mu Rwanda
Uyu mugabo yavutse tariki ya 17 Mutarama 1957, ni umwanditsi, umunyamakuru, umukinnyi w’amafilimi akaba n’umuhanzi.
Ibiganiro bya Steve bitadukanye birimo ‘The Steve Harvey Morning Show’, ‘Family Feud’, ‘Celebrity ‘Family Feud’, ‘Family Feud Africa’ no kuba yarayoboye amarushanwa y’ubwiza azwi nka ‘Miss Universe’ byagiye bimuhesha ibikombe bitandukanye byinshi bitandukanye birimo;7 bya Daytime Emmy Awards, 2 bya Marconi Awards n’ibindi 14 bya NAACP Image Awards.
Nk’umwanditsi w’ibitabo Harvey yanditse bine, ibyamenyekanye cyane mu 2009 birimo icyitwa ‘Act Like a Lady’ na ‘Think Like a Man’.