Perezida Paul Kagame yakiriye Mohamed Ali Janah, Umuyobozi wa Sosiyete itanga serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo muri Maldives (Hotels and Resorts Investment Maldives), unafite inshingano z’ubuyobozi mu Kigo cy’Ishoramari, JIH Global Investments. Yanakiriye Ghassan Aboud na Ahmad, Abayobozi muri Sosiyete y’Ubucuruzi, Ghassan Aboud Group yo mu bihugu bya Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, rivuga ko baganiriye ku bijjyanye n’amahirwe y’iterambere n’ishoramari mu Rwanda mu nzego zirimo serivisi z’amahoteli yo ku rwego rwo hejuru no kubaka amacumbi.
JIH ni ikigo Mpuzamahanga kibanda ku bwubatsi bw’amahoteli aho gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Janah ukiyobora asanzwe ari n’Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ubukerarugendo, inshingano afatanya no kuba Perezida w’urugaga rw’abakoresha muri Maldives.
Ghassan Aboud Group yashinzwe na Ghassan Aboud mu 1994. Aboud ni umushoramari uzwi cyane mu bijyanye mu bucuruzi bw’imodoka nshya.
Iki kigo kandi gikora ishoramari no mu zindi nzego zirimo urwego rw’amahoteli n’amacumbi aho gifite amashami muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Australia, u Bubiligi , u Bushinwa, Yorodaniya na Turikiya.

