Perezida Kagame yakiriye Amb.Chalyan w’u Burusiya ucyuye igihe
Politiki

Perezida Kagame yakiriye Amb.Chalyan w’u Burusiya ucyuye igihe

NYIRANEZA JUDITH

June 13, 2024

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan, ucyuye igihe kuko arimo gusoza inshingano ze.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2024.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Chalyan wari Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda kuva muri Kamena 2018 akaba yari aje kumusezeraho nyuma yo gusoza inshingano yari afite mu Rwanda.

Ambasade Chalyan yanabaye Ambasaderi muri Nigeria, Botswana kandi yanabaye mu bayobozi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani na Liberia.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA