Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye inyandiko zemerera abambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Abo badipolomate bashya ni Amb. Dag Sjöögren wa Suwede, Amb. Ernest Yaw Amporful wa Ghana, Amb. Brig. Gen. Mamary Camara wa Mali, na Amb. Lincoln G. Downer wa Jamaica.
Perezida Kagame nanone yakiriye inyandiko za Amb. Nadeska Imara Cuthbert Carlson wa Nicaragua, Amb. Savvas Vladimirou wa Cyprus, Amb. Patricio Alberto Aguirre Vacchieri wa Chile, na Amb. Jeanne Crauser w’Ubwami bwa Luxembourg.
Abandi batanze impapuro zabo ni Amb. Mirko Giulietti w’u Busuwisi (Switzerland), Amb. Sahak Sargsyan w’Armenia na Amb. Jenny Isabella Da Rin wa Australia.
Abo badipolomate batangarije itangazamakuru ko biteguye gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda, mu nyungu zifitiye abaturage b’impande zombi akamaro.