Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ryaturutse mu Muryango Susan Thompson Buffett Foundation, riyobowe na Dr Senait Fisseha, baganira ku mishinga yawo igamije guteza imbere ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika.
Yabakiriye mu Biro bye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024.
Susan Thompson Buffett Foundation (STBF) ni umuryango utanga inkunga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, ndetse no gutanga inkunga yo kwiga muri kaminuza ya Nebraska.
STBF izwiho kwibanda ku gufasha gukuramo inda no gushora imari mu guteza imbere uburyo bwo kuboneza urubyaro. Ifasha mu kugabanya inda zitateganyijwe no kubona uburyo bwo gukuramo inda ku bagore hirya no hino ku Isi.
STBF itanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba mbere barangije amashuri yisumbuye muri Nebraska, kandi bagaragaza ko bakeneye amafaranga.
STBF yashinzwe mu 1964 na Warren Buffett nk’uburyo bwo gucunga impano ye y’urukundo.
Yahinduriwe izina mu 2004 mu rwego rwo guha icyubahiro Susan Buffett wapfuye muri uwo mwaka.
STBF ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Omaha, n’ibiro by’uwo muryango mpuzamahanga biri i Kigali mu Rwanda.