Perezida Kagame yakiriye Jack Ma washinze Alibaba Group na Jerry Yang washinze Yahoo
Politiki

Perezida Kagame yakiriye Jack Ma washinze Alibaba Group na Jerry Yang washinze Yahoo

ZIGAMA THEONESTE

December 13, 2025

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025  i Kigali, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Jack Ma, washinze Alibaba Group na Jerry Yang, umwe mu bashinze Yahoo, baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku guhanga ibishya n’ikoranabuhanga.

Jack Ma na Jerry Yang bari i Kigali mu bikorwa bya Africa’s Business Heroes (ABH), umushinga wa Alibaba ugamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika no guteza imbere ireme ry’akazi.

 Ku nshuro ya karindwi, irushanwa ry’icyiciro kinini cy’ihiganwa iri kuba uyu munsi rihuje ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’indashyikirwa ku mugabane wa Afurika, aho abagera ku 10 bahize abandi bari kwerekana imishinga yabo bahatanira kuzasaranganya inkunga ingana na miliyoni 1.5 z’Amadolari ya Amerika ( miliyari 2 na miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda).

Amarushanwa Nyafurika ahuza ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu bya Afurika, aba buri mwaka hagamijwe kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo baba bahize abandi, aho bahabwa amafaranga yo gushyira mu bikorwa no kunoza imishinga yabo, ndetse bakanahabwa n’amahugurwa.

Inama ya ABH imaze iminsi ibera mu Rwanda kuva ku wa 12 kugeza tariki ya 13 Ukuboza 2025 yahuje abashoramari bo muri Afurika izwi nka “Africa’s Business Heroes”, yabaye ku nshuro yayo ya karindwi.

Ni inama yahurije hamwe abasaga 1 000 barimo ba rwiyemezamirimo, abashoramari, abajyanama mu by’imari, abafatanyabikorwa n’inzobere mu nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika biga ku iterambere ry’ishoramari.

Perezida Kagame yakiriye abayobora Alibaba Group na Yahoo
Jack Ma washinze Alibaba Group ari kumwe na Perezida Kagame bagaraniriye ku iterambere ry’ubucuruzi binyuze mu ikoranabuhanga no guhanga udushya

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA