Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Werurwe 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri Mahamoud Thabit Kombo bagiranye ibiganiro byubakiye ku gushimangira umubano uhamye usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania.
U Rwanda na Tanzania ni ibihugu bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi aho 70% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyura muri Tanzania ndetse n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri icyo gihugu n’ibijya mu yandi mahanga ibyinshi birahanyura.
Muri Nyakanga 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi no gutangiza ibikorwa by’Ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu bya Tanzania (TPA) i Kigali, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi. Bifatanya kandi mu kwimakaza ubutwererane bushingiye ku mipaka, kuko n’ingabo z’ibihugu byombi zijya zihurira mu bikorwa bigamije kwimakaza amahoro n’umutekano.

