Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye
Amakuru

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye

Imvaho Nshya

November 6, 2023

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Gervais Abayeho, Minisitiri ushinzwe Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Siporo n’Umuco mu Burundi n’itsinda bari kumwe, aho bazanye ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragenda urushaho kuba mwiza, kuko Abakuru b’Ibihugu byombi bagiye babigiramo uruhare binyuze mu biganiro byagiye biba hagati yabo.

Perezida Paul Kagame mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, yohereje intumwa mu Burundi zakirwa na Perezida Ndayishimiye, bamushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.

KAYITARE JEAN PAUL

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA