Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC
Politiki

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC

SHEMA IVAN

February 20, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Veronica M. Nduva baganira ku gushimangira ubucuruzi n’ubufatanye mu Karere, ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bigamije gushyigikira iterambere risangiwe muri uwo Muryango.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, aho Veronica M. Nduva ari i Kigali yitabiriye Inama y’iminsi ibiri yasuzumaga intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kwihuza kw’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda rumaze imyaka 19 ari umunyamuryango wa EAC, aho iyo myaka yose yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije ubufatanye n’ibihugu by’ibinyamuryango mu gutahiriza umugozi umwe.

Imishinga ikomeye ihuza ibyo bihugu irimo gushakira amahoro Akarere ku buryo buhuriweho, gukora uburyo ibicuruzwa biva mu bihugu bimwe bijya mu bindi, byanyuzwa ku mipaka y’ibigize Akarere bidaciwe imisoro ya gasutamo, ibijyanye n’Isoko rusange rya Afurika, pasiporo ya EAC n’ibindi byoroshya imigenderanire byashyizweho, kugira ngo abaturage b’icyo gice bibonanemo bya kivandimwe.

Imibare iheruka gutangazwa mu 2025 igaragaza ko EAC ibarizwamo abaturage babarirwa muri miliyoni 302 bo mu Rwanda, u Burundi, Uganda, RDC, Sudani y’Epfo, Tanzanie, Kenya na Somalia.

Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC baganiriye ku Iterambere ry’uyu Muryango

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA