Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Prof Kingsley Chiedu Moghalu, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ‘African School of Governance’ (ASG), ryatangijwe mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2023.
Ishuri rifite icyicaro mu nyubako z’ahahoze Urwego rw’lgihugu rw’Iterambere (RDB) ku Gishushu mu Karere ka Gasabo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko iri shuri rizatanga amasomo yo ku rwego mpuzamahanga nk’amasomo y’ubushakashatsi, imiyoborere n’ubuyobozi bigamije guteza imbere abayobozi b’ejo hazaza ku mugabane wa Afurika.
ASG ni ishuri ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation, rigamije gutanga ubumenyi buzahangana n’ibibazo byugarije imiyoborere ku mugabane wa Afurika.
Umuryango wa African School of Governance Foundation washinzwe ku bitekerezo birimo ibya Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika.
African School of Governance rizanatanga amasomo y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere, Master of Public Administration (MPA), Executive Master of Public Administration (EMPA).