Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Prosper Zo’o Minto’o, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Umutekano wo mu Kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA), uri mu ruzinduko rw’akazi Rwanda.
Yamwakariye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025, muri Village Urugwiro, mu gihe yitabiriye Inama ya 9 yiga ku guteza imbere ingendo zo mu kirere, Aviation Africa Summit 2025, ibera i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 4 kugeza ku 5 Nzeri 2025.
Mu biganiro bagiranye, bagarutse ku ruhare rukomeye ASECNA igira mu guteza imbere urwego rw’indege muri Afurika, ndetse banasuzuma uburyo u Rwanda ruri ku isonga mu gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu bikorwa by’ubukungu n’ubuvuzi bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Aviation Africa Summit & Exhibition 2025 igarutse i Kigali
Inama mpuzamahanga Aviation Africa Summit & Exhibition 2025 yongeye kubera i Kigali aho izerekana intambwe ikomeye Afurika imaze gutera mu rwego rw’indege.
Ni inama ibera mu Rwanda yateguwe ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe Ingendo zo mu kirere (RCAA), na Sosiyete ishinzwe ingendo zo mu kirere (RwandAir), ndetse ikazatanga ishusho rusange y’ahazaza h’urwego rw’indege muri Afurika.
Kuri iyi nshuro, inama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi zituma urwego rw’indege rudatera imbere uko bikwiye”, igamije gushimangira akamaro k’ubufatanye mu gufungura amahirwe yo guteza imbere urwego rw’indege muri Afurika.
Iyi nama izahuza abayobozi b’inzego za Leta, abahagarariye ibigo bishinzwe iby’ingendo zo mu kirere, amasosiyete y’indege, abayobora ibibuga by’indege, inganda zikora indege, abatanga serivisi zo mu ndege, urwego rw’ubucuruzi bw’indege ndetse n’abatanga ibikoresho byunganira uru rwego kugira ngo baganire ku ngamba n’imbogamizi zihari.
Mu batanga ibiganiro harimo Umuyobozi wa RwandAir Yvonne Makolo, uzagaragaza imigambi y’iterambere ry’isosiyete y’indege, aho azasobanura ku mugaragaro imigambi y’iterambere ry’iyi sosiyete y’indege.
Biteganyijwe ko azanagaruka ku ibuga Mpuzamahanga gishya cya Kigali kiri kubakwa i Bugesera kizakira abagenzi miliyoni 8 ku mwaka mu cyiciro cya mbere kizarangira kubakwa mu 2028.
Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa i Bugesera, nikirangira kizaba gifite inyubako yakira abagenzi ifite ubuso bwa metero kare 130 000, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 8 buri mwaka, ndetse mu gihe kizaza kikazagurwa ku buryo kizakira abarenga miliyoni 14.
Ni mu gihe kandi kizaba gifite inyubako yihariye yo kwakira no kohereza imizigo izajya ibasha kwakira toni 150 000 ku mwaka.