Kuri uyu wa 09 Nzeri 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed, Umuyobozi w’Ibiro by’Igihugu by’Itangazamakuru, (National Media Office) akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE Media Council, UAEMC) baganira ku kunoza imikoranire mu by’itangazamakuru.
Ibiganiro bya Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed, n’itsinda ryamuherekeje na Perezida Kagame, byibanze ku gukomeza ubufatanye himakazwa uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere umubano hagati ya UAE n’u Rwanda.
Impande zombi zisanzwe zaragiranye ibiganiro bigamije guhererekanya ubunararibonye, gutanga amahugurwa no guhuza imbaraga mu guteza imbere itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere, ubukungu, mu bya dipolomasi n’ibindi.
Umwaka ushize Leta y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byashyize umukono ku masezerano yimakaza iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (Artificial Intelligence/AI), hagamijwe kuziba icyuho hagati y’iryo koranabuhanga n’ubukungu bw’Isi.
Muri uwo mwaka kandi ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kwimakaza iterambere rw’urwego rw’uburezi hagamijwe guhererekanya ubunararibonye, ubufatanye mu bushakashatsi, kubaka ubushobozi n’ibindi.
Ibihugu byombi binasanzwe bifitanya mu by’umutekano aho bihuruza hamwe kongerera ubushobozi abakozi no guhangana n’imbogamizi z’umutekano bigendanye n’aho Isi igeze muri ibi bihe by’iterambere ry’ikoranabuhanga.