Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Botswana
Politiki

Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Botswana

SHEMA IVAN

January 30, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Visi Perezida wa Bostwana, Ndaba Gaolathe baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye butanga umusaruro hagati y’ibihugu byombi.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026.

U Rwanda na Bostwana ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse mu 2019, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

Muri Mata 2022, ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu nzego zirimo ubukungu n’ishoramari.

Uwo mubano wakomeje kwaguka, aho mu 2023 Polisi y’u Rwanda n’iy’a Botswana bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Perezida Kagame yakiriye Visi wa Bostwana baganira ku guteza imbere Umubano w’Ibihugu byombi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA