Perezida Kagame yakurikiye imikino ya PFL Africa (Amafoto)
Siporo

Perezida Kagame yakurikiye imikino ya PFL Africa (Amafoto)

SHEMA IVAN

October 18, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’umunyabigwi ukomeye cyane mu mateka y’imikino njyarugamba n’iy’iteramakofe, Francis Ngannou na Mauricio Sulaimán uhagarariye Ihuriro ry’Imikino y’Iteramakofe ku Isi (WBC), bakurikiye imikino y’irushanwa rya PFL Africa yabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Iyi mikino ya ½ yakiniwe muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, yitabirwa n’Abanyarwanda batandukanye.

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba ni bwo habereye irushanwa rikomeye mu mikino ya MMA (Mixed Martial Arts), yahurije hamwe abakinnyi bakomeye muri Afurika.

Mohamed Camara wo muri Guinea na Alain Majorique wo muri Cameroun ni bo babanje mu rurwaniriro (Cage), bahanganira itike y’umukino wa nyuma, Majorique ayibona nyuma yo gutsinda uduce 3-0 (30-27, 30-27, 29-28).

Uyu agomba guhura na Wasi Adeshina wo muri Nigeria na we watsinze Dwight Dassi wo muri Liberia uduce 3-0 (30-27, 30-27, 30-27).

Muri Bantamweight, Boulie Godogo wo muri Angola yatsinzwe na Karim Henniene wo muri Algeria wamukubise ivi ryo mu mutwe, amukuramo kuri Knockout mu gace ka kabiri.

Uyu agomba guhura na Nkosi Ndebele wo muri Afurika y’Epfo watsinze Simbarashe Hokonya wo muri Zimbabwe uduce 2-1 (29-28, 27-30, 29-28).

Muri Heavyweight, habanje gukina Abraham Bably wo muri Cote d’Ivoire watsinze Joffie Houlton wo muri Nigeria kuri Knockout mu gace ka kabiri, uyu akaba agomba guhura na Justin Clark wo muri Afurika y’Epfo watsinze Maxwell Djantou Nana wo muri Cameroun wamanitse amaboka mu gace ka kabiri.

Muri Welterweight, Emilios Dassi wo muri Cameroun yatsinzwe na Yabna N’tchala wo muri Cameroun uduce 3-0 (29-28, 29-28, 29-28). Uyu watsinze agomba guhura na Shido Boris wo muri Angola watsinze Octave Ayinda kuri Knockout y’agace ka mbere.

Usibye imikino y’abahataniraga itike yo kujya ku mikino ya nyuma, habayeho n’imikino yo kwiyerekana harimo uwa Patrick Ocheme wo muri Nigeria watsinze Abdoul Razac wo muri Burkina Faso uduce 2-1 (29-28, 29-28, 28-29) muri Catchweight.

Umunyarwanda James Bizimungu Opio wakinnye na Isaac Omeda wo muri Uganda, bombi banganyije amanota y’uduce twose (28-28), akanama k’abasifuzi kemeza ko Umunya-Uganda ari we utsinze.

Umunya-Algeria, Karim Henniene, yatsinze Boule Godogo wo muri Angola agera ku mukino wa nyuma wa PFL Africa muri “Bantamweight”.

Abakinnyi bitwaye neza bazakina imikino ya nyuma izabera muri Bénin tariki ya 20 Ukuboza 2025.

Abazitwara neza bakazahembwa imikandara nk’abakinnyi bakoze amateka yo gutwara iri rushanwa bwa mbere, iherekejwe n’ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika.

James Opio yaserutse mu mwambaro w’intore
Bwa mbere mu Rwanda habereye imikino ya MMA
Abanyarwanda benshi bari baje gukurikira iyi mikino
Perezida Kagame, Mauricio Sulaimán na Francis Ngannou bakurikiye imikino ya 1/2 ya PFL Africa

AMAFOTO: OLIVIER TUYISENGE

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA