Perezida Kagame yakurikiye umukino wa Paris Saint-Germain na Chelsea
Siporo

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa Paris Saint-Germain na Chelsea

SHEMA IVAN

March 12, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Bufaransa, yakurikiye umukino ubanza wa ⅛ cya UEFA Champions League, wahuje Paris Saint-Germain na Chelsea.

Ni umukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, ukinirwa kuri stade ya Parc des Princes ndetse ukurikirwa n’abarimo Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa n’abandi. Iminota 90 y’umukino yarangiye Paris Saint-Germain inyagiye Chelsea ibitego 5-2.

PSG yakiniraga iwayo yitwaye neza mu gice cya mbere ndetse ibonamo ibitego 2-1, harimo icyatsinzwe na Bradley Barcola ku munota wa 10 n’icya Ousmane Dembélé ku munota wa 40, mu gihe icya Chelsea cyashyizwemo na Malo Gusto ku munota w 28.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 57, Enzo Fernandez yatsinze igitego cya kabiri cya Chelsea, ariko Vitinha wa PSG ashyiramo icya gatatu ku makosa y’umunyezamu wa Chelsea, Filip Jörgensen.

Khvicha Kvaratskhelia winjiye asimbuye muri uyu mukino, yatsinze ibitego bibiri mu minota ya nyuma, harimo icyo yashyizemo ku munota wa 86 n’icyo ku munota wa kane w’inyongera kuri 90, bituma iyi kipe y’i Paris itsinda ibitego 5-2 mu mukino ubanza. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026.

Perezida Kagame yari i Paris, aho yari yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri ndetse yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byibanze ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’umubano w’ibihugu byombi.

Ikipe ya Paris Saint-Germain isanzwe ifitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ kuva 2019, akaba yaravuguruwe mu mwaka ushize wa 2025 akazageza mu 2028.

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa Paris Saint-Germain na Chelsea
Perezida Kagame aganira n’abarimo Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA