“Gahunda mpuzamahanga y’iterambere rirambye uko imeze uyu munsi ntiyageze ku byari byiyemejwe, by’umwihariko kuri Afurika. Ukwiyemeza kw’abanyapolitiki ntikujyana n’ibikorwa, bigasiga ibiganiro bidashira no kwitana bamwana.”
Ibyo bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Inama yiga ku Iterambere rirambye ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe kubaka Ibiramba cya Abu Dhabi (ADSW2025).
Perezida Kagame yavuze ko kubaka ibiramba mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bigihura n’imbigamizi zo kuba politiki zimwe na zimwe zidashobora kujyana n’imiterere yaho.
Ati: “Dukwiye kwihutisha iterambere, kandi tunubaka ubukungu bugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Kugira ngo izo ntego zombi zigerweho, dusabwa gukoresha ikoranabuhanga rihendutse, rishobora guhindurwa kandi ryoroshye kurikoresha.”
Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rukomeje gutegura kubaka iterambere rirambye rwibanda ku kutagira n’umwe usigazwa inyuma, kubaka ubudahangarwa no kwimakaza ubufatanye.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwubatse uburyo bworohereza abashoramari gukorera mu Gihugu.
Ati: “Twanatangije Ikigega gitera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya, Rwanda Innovation Fund/RIF, cyo gushyigikira ibigo bihanga udushya no kwiyegereza ishoramari mpuzamahanga. Aya mahame yatumye hahangwa ibishya bifatika mu nzego nyinshi.”
Perezida Kagame yasangije abitabiriye iyo nama uko u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga mu ngeri zirimo gukusanya amakuru mu buhinzi no gutwara ibikoresho byo kwa muganga hifashishijwe utudege duto tutagira abapilote (drones).
Yakomeje agira ati: “Twanashoye imari mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi ndetse no kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu ngendo rusange.”
Perezida Kagame yavuze ko kandi gukoresha ingufu za nikeleyeri byafasha Isi kubaka ibiramba kuko zitanga ingufu z’amashanyarazi yizewe.
Ati: “U Rwanda rwatangiye gutera intambwe yo kwitegura gushyiraho inganda ntoya za nikeleyeri nk’igice kigari mu byitezwe mu rugendo rwo kubona ingufu. Twemera ko iterambere rirambye ari imbaraga zihuriweho ndetse nta gihugu cyarigeraho cyonyine. Tugomba kwigira ku makosa y’ahahise ndetse tukarenga politiki zitudindiza.”
Mu myaka 15 ishize, ADSW yagiye ihuriza hamwe abayobozi ba za Guverinoma zitadukanye, abikorera, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa baganira ku gukurikiza gahunda mpuzamahanga yo kubaka ibiramba binyuze mu biganiro, ubufatanye no gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije abatuye Isi.