Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gifite amateka mu bukoloni yongera kunyomoza abagibitwerera u Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2024, ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamakuru gitangira umwaka wa 2025.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari icy’Akerere, Umubane w’Afurika n’Isi muri rusange.
Yavuze ko kenshi abantu bakibona nk’icya Congo gusa ariko hari n’ibimenyetso bigaragaza ko cyakomotse mu bice bitandukanye by’Isi.
Ati: “Harimo ibihugu bikomeye dusanzwe tuzi. Icyo kibazo gifite imizi mu mateka ya kiriya gihugu, ay’Akarere kacu, n’Umugabane wacu, gishingiye mu bihe by’Ubukoloni.”
Yomgeyeho ati: “M23 ni Abanye Congo, ni na ko abayobozi ba Congo babyemera, haba mu bihe byashize n’ubungubu. Kubera iki irwana? Kubera iki dufite ibihumbi birenga 100 by’impunzi hano mu Rwanda baturutse muri icyo gice.”
Yavuze ko kuba imirwano iba muri Congo ishingiye ku kuba hari abambuwe uburenganzira kuri gakondo yabo, ndetse yerekana ko hari ubwo ubuyobozi bwa RDC bubemera nk’abanye Congo ariko bukongera bugahakana ko ari bo, akavuga ko bitumvika.
Ati: “Ndabibutsa ko imirwano ibera muri Congo, ntabwo yabaye mu myaka ishize gusa, abantu ntabwo bazi uko yatangiye, aho yakomotse. Aba barwana muri Congo, ni imirwano yatangiye mu myaka myinshi ishize ntabwo yaturutse mu Rwanda.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihimba igihugu cya RDC abakoloni bakoze aho cyari giherereye n’ubwo hari ubutaka bumwe bw’u Rwanda bwayometsweho.
Perezida Kagame yumvikanishije ko ushaka gukemura ikibazo cya RDC akwiye gushingira ku bakoloni bazanye imipaka, ari na yo mpamvu usanga bamwe mu bayobozi ba RDC rimwe bavuga ko abarwanyi ba M23 bakomoka muri icyo gihugu ubundi bakavuga ko ari abaturutse mu Rwanda.
Ati: “Ntabwo baturutse mu Rwanda. Abo bayobozi ba M23 na benshi barwana, aho bari barahungiye ubwo ikibazo cyabo kitari cyaramutse mu 2012 na 2013. Bamwe bagiye muri Uganda abandi baza mu Rwanda, babarirwa hagati y’ibihumbi 500 na 600.”
Umukuru w’Igihugu yibukije ko nyuma y’aho abo bari M23 bahungiye mu Rwanda, u Rwanda rwabambuye intwaro zisubizwa ubuyobozi bwa RDC.
Yavuze ko muri icyo gihe abayobozi ba Congo bajyaga baza gusura abo barwanyi ba M23 bari barahungiye mu Rwanda ndetse bakaganira ku buryo bakemura ibibazo bafitanye ariko ntabwo cyigeze gikemuka.
Ati: “Abo si bo batangiye imirwano, niba mushaka kureba abo bantu benshi baracyari hano. Imirwano yatangijwe n’abari muri Uganda.”
Perezida Kagame yavuze ko atiyumvisha ukuntu ikibazo bakomeza kugitwerera u Rwanda.
Yavuze ko impamvu u Rwanda rugaragara muri iki kigazo ari impamvu ebyiri zirimo kuba bamwe mu barwana bavuga Ikinyarwanda kandi uvuga urwo rurimi, afatwa nk’umunyacyaha, mu gihe abandi bamaze imyaka isaga 20 ari impunzi mu Rwanda.
Yagize ati: “Indi mpamvu ni umutwe wa DFLR w’abajenosideri umaze imyaka isaga 30, aho umuryango mpuzamahanga ukomeza kubasingiza babahaye rugari”.
Perezida Kagame yavuze ko atazi impamvu bashyigikira FDLR yavuze ko Umuryango w’Abibumbye wohereje muri RDC ingabo zigamije kurandura uwo mutwe wa FDLR ariko magingo aya ntibiragerwaho nyamara ikibazo cya Congo bakomeza kugitwerera u Rwanda.
Yavuze ko niba Guverinoma ya RDC idafashe inshingano zo gukemura ikibazo kiyireba bidakwiye kwitirirwa abandi.
Yagize ati: “Ndibaza mu gihe hari kuba hatari u Rwanda cyangwa ukimura u Rwanda ukarukura hano, wari gukemura ikibazo cya Congo kandi cy’Akarere?”
Yavuze ko abashaka kuvuga kuri icyo kibazo bagomba no kunenga abakoloni bazanye amatwara yo gukandimiza abantu bose.
Yerekanye ko icyo gihe abakoloni bazanye abantu b’impuguke, bari bari kumwe n’abantu bahishira ibyo bakora.
Ati: “Icyaha gikwiye gushyirwa ku bantu bakoze ibyaha mu gihe cy’ubukoroni.”
Yavuze ko abo bantu bitwaga impuguke bagiye muri Congo.
Yagize ati: “Bakoze ibikorwa by’ubwicanyi, gusambanya ku ngufu ibintu nk’ibyo, abantu bareba, abantu bareba.”
Ibyo ntabwo bavugwaho ku bikorwa byakozwe n’abakoloni ahubwo havugwa ikibazo cya M23 ndetse ko u Rwanda ruyitera inkunga.
Yagize ati: “M23 ngo ihungabanya uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rurayifasha rukiba amabuye y’agaciro muri RDC”.
Yavuze ko abantu bavuga ko ibyo baba bashaka ko abantu batamenya ibyo bakora.
Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ikibazo cya M23 kiba cyarakemutse iyo bamwe badakomeza kugitwerera u Rwanda kandi abantu badakwiye kugenda biguru ntege mu kugikemura.
Umukuru w’Igihugu yanavuze ko umutwe wa FDLR uhari kandi ntabwo ukwiye kuba ikibazo gikomeza kuvuga.
Yagize ati: “Twarababwiye abo bantu, duhereye ku buyobozi buriho muri RDC, mureke dufatanye gukemura iki kibazo. Tubafasha ibyo mukeneye byose, turahari ubwacu n’ibikoresho kugira ngo turwanye uyu mutwe wa FDLR. Barabyanga”
Umukuru w’Igihugu yahishuye ko mu 2019, ibihugu bya Uganda, u Burundi n’u Rwanda bifite imitwe ihungabanga umutekano wabyo ibarizwa muri Congo, yasabye ko bahuza imbaraga mu kuyirwanya, barabyanga.
Ati: “Icyo bakoze bemereye Uganda kujya muri RDC kurwanya ADF, bemerera u Burundi kujyayo kurwanya imitwe iburwanya, bageze ku Rwanda barabyanze kuko ntibashaka ko ikibazo cya FDLR gikemuka.”
Perezida Kagame yasabye ibihugu bikomeye ku Isi bivuga ko u Rwanda rugira uruhare mu bibera mu RDC, gukora ibishoboka byose impunzi zahunze zigataha.
Yavuze ko bimwe mu bihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Canada, byigeze kuza mu Rwanda bifata bamwe mu mpunzi z’abanyekongo 11 000 bijya kubatuza mu bihugu byabyo.
Yavuze ko ibyo bihugu bikunze gushinja u Rwanda kuba ruri muri RDC.
Yagize ati: “Nababajije nti kubera iki ingabo z’ u Rwanda zaba ziri muri RDC? Baravuga ngo u Rwanda rufite ingabo muri RDC. Bahise bansubiza ngo ruriyo, mu kwiba amabuye y’agaciro.”
Yongeyeho ati: “Reka tubifate nk’ukuri, FDRL kubera iki ikomeje kwica abantu abandi baguhunga, RDF kuba iri muri Congo yiba amabuye ni yo mpamvu impunzi ziri hano?”
Umukuru w’Igihugu yibukije ko umutwe wa FDLR umaze igihe wica abaturage muri RDC ubuyobozi burebera.
Yavuze ko u Rwanda rwitabiriye inama zitandukanye kandi nta n’imwe rwasibye ariko icyo kibazo nticyakemutse, kuko ibyo abayobozi bemera imbere ya Camera atari byo bashyira mu bikorwa.