Perezida Kagame yasabye abasoje Itorero guharanira iterambere ry’u Rwanda
Amakuru

Perezida Kagame yasabye abasoje Itorero guharanira iterambere ry’u Rwanda

Imvaho Nshya

August 26, 2023

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023 yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 ry’urubyiruko 412 rwari rumaze iminsi 43 mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, abasaba guharanira icyateza imbere Igihugu cyabo.

Yagize ati: “Ni byiza rero ko mwabonye umwanya mukava hirya no hino aho muba mukitabira amahugurwa nk’aya, Itorero nk’iri byerekana ko mwumva inshingano mufite, mufitiye igihugu cyanyu cyangwa namwe mwifitiye ubwanyu ndetse byanabasaba no kwitanga rimwe na rimwe mukaba mwabikora.

Ndibwira ko ari cyo kiranga kuba mwarafashe umwanya wanyu mukaza hano. Kuza hano rero n’ink’umugezi, umugezi uvomamo, hano mwaje kuvomamo, hano mwaje kuvoma ibitekerezo byubaka igihugu cyanyu”.

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko ntawudashaka iterambere cyane cyane n‘abandi Banyafurika hirya no hino, abibutsa ko bagomba kugira uruhare mu iterambere hadategerejwe abagiraneza kandi bakirinda kuba ba nyamwigendaho, bakareba muri rusange icyateza imbere Igihugu.

Ati: “Umugabane wacu w’Afurika harimo n’u Rwanda turacyari inyuma mu majyambere, kuki? kubera iki? Kuki? Icyo kibazo tujye dukora tukibaza, kuki abandi batera imbere twebwe bikatunanira, habaye iki? Twabaye iki?

Iyi Si iriho abantu bagiririrwa neza bagatungwa n’ibyo hanyuma ku rundi ruhande hari abagiraneza bagomba gutunga abo bandi, Mwumva ari uko bikwiye kuba bimeze! Ni ho navugaga ngo ujye wibaza ngo kuki bariya babaye kuriya bakagira ubushobozi ndetse bakibuka no kungirira neza, …. noneho binakuviremo kubaza ngo wangirira neza kugeza ryari ntarashobora, kugeza aho nshaka kwigeza.”

Yibukije urubyiruko rusoje Itorero Indangamirwa kutaba ba nyamwigendaho, aho ruherereye hose ku Isi.

Ati: “Mwebwe rubyiruko aho muzaba muri hose mwiga, mukore ibyo mukora mukunda cyangwa se binababereye gukora, mujye mwibaza icyo kibazo. Kwibaza icyo kibazo, urenga kuba wowe gusa ku giti cyawe, ukaba umwe mu gihugu uturukamo, ukaba umwe mu bandi muri icyo gihugu.”


Perezida Kagame yagarutse ku kuba basabwa guhuza amasomo biga n’ibyo bungukira mu Itorero, birushaho kububakamo abantu b’ingirakamaro, abibutsa ko nta cyaruta gukorera Iguhugu cyababyaye.

Ati: “Aya mahugurwa abafasha kubihuza mukaba wa munyarwanda wuzuye uzi icyo ashobora gukorera Igihugu cye, iyo ukorera Igihugu cyawe uba wikorera.

Kuba mwari hano bijyanye n’ingamba n’imigambi yuzuzanya ari ibiri, by’Igihugu uko gishaka kurera, kurera abana bacu ariko noneho namwe ubwanyu mukiri bato, kugira iyo migambi n’izo ngamba mukiri bato bituma umusaruro muzageza ku gihugu utubuka biturutse ku mashuri murimo, ariko noneho amashuri abaha ubumenyi, abaha ibindi byinshi, noneho akarusho kuba mu Itorero nk’iringiri n’ibyo muvanamo, icyo gihe uvamo uri umuntu wuzuye”.

Umukuru w’Igihugu yanibukije abo basore n’inkumi basoje Itorero ko bagira uruhare mu kurinda Igihugu ndetse ko amasomo atandukanye biga aba akenewe no muri RDF, abaha urugero ahereye ku buryo RDF yubatse n’ukuntu ikomeza kwiyubaka, ati “Iyo wize uri umuganga urataha ukabona umwanya wo gukora ubuganga muri RDF.”

Indi nama yabagiriye ni uko nubwo bajya kwiga hanze bakabasha kubona akazi, bakagera ku iterambere, bagomye kujya baterekereza igihugu cyabo kuko ari bwo butore bushyitse bwo gukunda igihugu ndetse abakangurira kwirinda ibyabangiriza ubuzima.

NYIRANEZA JUDITH

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA