Perezida Kagame yashimiye abasengeye amatora
Politiki

Perezida Kagame yashimiye abasengeye amatora

KAMALIZA AGNES

January 19, 2025

Perezida Paul Kagame yashimiye abasengeye amatora y’Umukuru w’Igihugu  n’ay’Abadepite  yabaye muri Nyakanga 2024, anagaragaza ko yashimiye ibyo yahawe kandi agomba kugira ibyo atanga ashimira.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025, ubwo yari mu masengesho y’Abayobozi yo gushimira Imana ibyo yakoze no kuyiragiza umwaka wa 2025 ategurwa n’Umuryango “Rwanda Leaders Fellowship ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi.

Perezida Kagame yavuze ko kuba abantu bariho kandi bazakomeza kubaho bifite inkomoko nubwo bamwe batarumva neza inkomoko y’ubuzima ariko icy’ingenzi ari uko bibaho kandi bagashimira ibyo bahawe.

Yagaragaje ko umwaka ushize wa 2024 u Rwanda rwakoze igikorwa cy’Amatora kandi ashimira abayasengeye akagenda neza bityo ko na we afite umwenda wo gushimira ibyo yahawe.

Ati: “Bavuze amatora twanyuzemo na yo mbashimira kuba mwarayasengeye turabishimira. Ariko ubwo tubishimira njye nzi ko mfite umwenda; nashimiye ibyo nahawe ngomba kugira ibyo ntanga  ntabwo nahabwa gusa ngo nishime ariko abantu bategereze ku kizamvamo kijyanye n’icyo nahawe ngo kibure. Ubwo mba mfite ikibazo.”

Yavuze ko abantu benshi benshi bakunda gushimira ko bahawe ariko bo bakirengagiza gutanga.

Yagize ati: “Tuvuga ibyiza biriho dukwiriye kuba dukora ari na byo bivamo gushimira, gushimira bivuga ngo warahawe, icyo bushimira rero urashimira ibyo wahawe ariko se  wowe utanga ryari? Urahabwa gusa bikareangirira aho? Nawe ugomba kugira ibyo utanga naho haba hari ikibazo uhawe ugashimira ugahora ushimira ibyo uhawe wowe ntugire icyo utaga ubwo niho abantu bakwiriye kuba bisuzuma.”

Perezida Kagame yagaragaje ko intege nke z’abantu n’icyuho bigaragarira mu gutanga  kandi ko ibyatanzwe ari byo bigirira abandi akamaro nubwo benshi babihungira mu ikuzo no kwishyira hejuru.

Yasabye abantu kureka kwikuza mu mvugo ahubwo bikagaragarira mu bikorwa n’inyungu abandi babikuramo.

Ati: “Abantu babihunga bakabihungira mu ikuzo ku buryo wowe ushaka kwerekana ko uruta abandi ariko ibyinshi, kwa kwikuza biba mu mvugo gusa, ntwabo biba mu gukora. Ariko niho bikwiriye niba ushaka kuruta abandi kora ibibigaragaza ndetse binagaragarire mu nyungu abandi babivanyemo.”

Arongera ati: “Ntushobora kubeshya abantu uti; ‘Njyewe ibintu byose nzi mbishyira mu bikorwa; oya ibikorwa kuba bihari cyangwa bidahari bizakugaragaza. Ntushobora kubeshya ni yo wabigerageza abantu barakubaza bati…, ariko imitima y’abantu wahinduye ukabajyana ibikorwa bigaragaraza icyavuyemo biri he? Ugomba kubyerekana.”

Yagaragaje abantu badakwiriye kwikuza ngo bibagirwe aho ubuzima butangirira n’ukuri kwabwo.

Ati: “Ntitugatwarwe cyane ngo ugende ujye hejuru wibagirwe hasi tugomba kwibuka ukuri k’ubuzima. Ni hasi ni hano ku Isi niho turi.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba abantu bariho hari impamvu kandi bafite naho baturuka nubwo hari aho bitarasobanuka ngo bamwe bumve uko Isi yaremwe naho abantu baturutse ariko mu gihe bitarasobanuka neza igisubizo ari uko abantu bariho.

Ati: “Turiho tugomba gukomeza kubaho tukagira ibyo dukora n’iyo abantu baba batarasobanukirwa na buri kintu cyose kijyanye n’impamvu abantu bariho.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA