Perezida Kagame yashimiye abatangirije ishuri munsi y’igiti rikaba ubukombe
Uburezi

Perezida Kagame yashimiye abatangirije ishuri munsi y’igiti rikaba ubukombe

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 6, 2025

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye itsinda ryaturutse mu Ishuri rya Gikirisitu ryitwa Hope Haven (Hope Haven Christian School), ryatangiriye munsi y’igiti ryigisha abana b’inshuke, uyu munsi rikaba ryarabaye ubukombe.

Ubwo yakiraga iryo tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi akaba n’uwashinze Umuryango Hope Haven Rwanda, Hollern Susan, Perezida Kagame yabashimiye ko bakoze ibyo u Rwanda n’Abanyarwanda bari bakeneye cyane.

Iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 2012, amasomo akaba yaratangirwaga mu mahema, inzu zubakishijwe ibyondo no munsi y’igiti.

Ni nyuma y’uko mu mwaka wa 2009, Susan Hollern yakozwe ku mutima n’ubuhamya bwa Bishop Rucyahana na Immaculee Ilibagiza ku byababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uko biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gukomeza kubaka Igihugu binyuze mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Nyuma y’ingendo nyinshi yakoze ni bwo yagize iyerekwa ryo gufasha imiryango y’Abanyarwanda n’abakiri bato, binyuze mu burezi n’ubuhinzi. Uyu munsi Hape Haven Rwanda yahindutse Umuryango wigisha abanyeshuri basaga 2000 ukaba unafite abakozi basaga 250 bahoraho.  

Uyu munsi ‘Hope Haven Christian School’ ribarizwa muri uwo muryango, ni rimwe mu mashuri asohokamo abana b’abahanga kandi bavamo abantu bakomeye mu nzego zitandukanye.

Iri shuri ni rimwe mu yagezweho atsindisha cyane ku rwego rw’Igihugu, kandi rikaba rinafite intego yo kuba ishuri rya mbere rya gikirisitu rivamo abayobozi b’u Rwanda, ab’Afurika no hanze yayo.

Perezida Kagame yabashimiye ibidasanzwe bakoreye mu Rwanda, agira ati: “Mwarakoze kuba mwarakoze ibyo Igihugu cyacu n’abaturage bacu bari bakeneye. Ubwo twatangiraga uru rugendo, abaturage bacu bari bakeneye cyane kubona uburezi. Ubwo bukene buracyahari kuko uburezi ntibujya bureka kuba ubw’ingirakamaro.”

Aha yahahereye asobanura uburyo na we acyibuka uko yatangiye kwiga ari umwana muto wiberaga mu nkambi y’impunzi, aho na bo bigiraga munsi y’ibiti nta n’ubushobozi bwo kwigurira ikayi n’ikaramu bafite.

Ati: “Nk’umwana muto w’umuhungu wabaga mu nkambi y’impunzi, twigiraga munsi y’ibiti. Twakoreshaga amatako yacu nk’amakayi ndetse n’uduce tw’uduti nk’amakaramu. Ibyo byaduhaye intangiriro nziza. Byari bigoye, ariko twari tuzi ko ari ikintu cyiza cyo gukora. No muri ibyo bihe bigoye twumvaga agaciro ko kwiga.”

Yakomeje agaragaza ko mu rugamba rwo kubohora Igihugu, bisanze nanone bari mu ishuri ritandukanye n’iryo bizemo noneho bari mu ishyamba. Ati: “Aho twari tukirimo kwiga.”

Yakomeje agira ati: “Buri ntambwe y’urwo rugendo yari isomo. Ubutumwa bwo kubohora Igihugu cyacu bwari ubwo gutahura ukuri mu buryo bwose, ubwo kwimenya, kumenya abantu bacu n’inshingano dufite.”

Perezida Kagame kandi yahamije ko iyo utanze uburezi uba utarimo kwigisha byo kwigisha gusa, ahubwo uba urimo gufasha abakiri bato kugera ku ntego zabo.

Hope Haven Christian School kuri ubu ni ishuri rifite uburezi bw’amashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbumbuye, rikaba riherereye mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yashimye ishuri ryazanye uburezi mu Rwanda mu gihe bwari bukenewe cyane

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA