Perezida Kagame yashimiye abataratinye Marburg bakitabira inama ya Biashara Afrika
Ubuzima

Perezida Kagame yashimiye abataratinye Marburg bakitabira inama ya Biashara Afrika

KAMALIZA AGNES

October 9, 2024

Perezida Paul Kagame yashimiye umuhate n’umutima ukomeye w’abitabiriye Inama ya kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika, kuko bataciwemo igikuba na virus ya Marburg yagaragaye mu Rwanda.

Perezida Kagame yabagaragarije ko u Rwanda ku bufatanye nabandi bafatanyabikorwa barimo; Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, (Africa Centres for Disease Control and Prevention,Africa CDC), bakomeje gukora ibishoboka kugira ngo Marburg ihashywe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Ukwakira ubwo yatangizaga iyi nama.

Yagize ati:” Ndabashimira by’umwihariko kuko bisaba umuhate kugira ngo muze i Kigali muvuye aho mwari muri bitewe n’ibyo inshuti yange Dr Kasiya, uhagarariye Africa CDC  yagaragaje birimo  virusi ya Murburg  yagaragaye inaha ariko twabyitwayemo neza kuko byari byatumye abantu bacikamo igikuba gusa ntitwabarenganya.”

Yabashimiye umutima ukomeye bagaragaje ndetse anizeza ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka mu kuyikumira no kuyirwanya.

Ati: “Ndabashimiye mwese muri hano kandi ndabamara impungenge kuko u Rwanda ruri gukora ibishoboka kugira ngo iyi virusi ikumirwe ariko ntibyagerwaho nta bufatanye nk’inkunga twabonye ziturutse muri Africa CDC n’abandi bafatanyabikorwa.” 

Yashimiye abayobozi batandukanye barimo; Minisitiri w’Intebe w’u Bwami bwa Eswatini, uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA, Wamkele Mene n’abandi.

Kuva Virusi ya Marburg yagaragara mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima yakanguriye abantu kwihutira kujya kwa muganga mu gihe haba hari ugize ibimenyetso, ariko 70% by’abibasiwe n’iyi virusi ni abaganga n’abakora kwa muganga ndetse yanahitanye n’ubuzima bwa bamwe.

Ku wa 06 Ukwakira Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda rutangira serivise yo gukingira abantu ba mbere virusi ya Marburg, bahereye ku  baganga n’abakora kwa muganga.

Yagaragaje ko ku wa 5 Ukwakira 2024 ari bwo bakiriye  inkingo 700, ndetse biteguye bihagije gutangira gukingira abafite ibyago byo kwandura.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA