Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye mugenzi we Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), atsinze Kamala Harris bari bahanganiye uyu mwanya.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba w’uyu wa 06 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Trump mu nyungu z’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Ndagushimira cyane mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku mateka wanditse ugatorerwa kuba Perezida wa 47 w’Amerika. Ubutumwa bwawe busobanutse bwahoze ari uko Amerika ikwiye kuba umufatanyabikorwa w’amahitamo aho guhitiramo abantu uko babaho no kubona ibintu nkayo. Ntegereje gukorana nawe mu nyungu rusange z’ibihugu byacu mu myaka iri imbere.”
U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa bitandukanye, aho ibihugu byombi byizihije ibirori byo kwishimira uko bibanye tariki ya 28 Nyakanga 2023, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
U Rwanda n’Amerika kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yashyizweho umukono mu mpera za 2022.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe zishyigikira iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, ubukungu no guteza imbere imiryango itegamiye kuri Leta n’ibindi.
Nyuma y’uko bigaragaye ko Trump yatsinze amatora, abayobozi banyuranye ku Isi barimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, Vlodimir Zelensky wa Ukraine n’abandi bahise batangira kumwifuriza amahirwe masa muri manda y’imyaka ine.
Donald Trump atorewe kuyobora Amerika ahigitse Kamala Harris bari bahanganiye uyu mwanya, akaba yanditse amateka yo kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu nyuma y’inkundura yarwanye yo kwiyamamaza, aho yugeze no kuraswa n’umugizi wa nabi ariko akarokoka.
Mu kwiyamamaza kwe yagiye agaragaza ko azarwanirira iki gihugu kugeza akigize igikomerezwa kandi atazahwema kubikora.
Mu migabo n’imigambi bye yagiye yumvikana avuga ko agamije kubana n’ibindi bihugu amahoro, akazahura umubano wari warazambye ndetse akagira n’uruhare mu guhagarika zimwe mu ntambara zimaze igihe zivuza ubuhuha.
Trump yanditse amateka yo kuba umukandida wemejwe inshuro eshatu zikurikiranya mu ishyaka ry’Aba-Républicais ngo arihagararire mu matora ya Perezida akanayatsinda.
Mu 2016 nibwo iri shyaka ryamuhisemo bwa mbere aho yari ahanganye na Hirally Clinton, aza kumutsinda bituma ayobora iki gihugu kuva mu 2017-2021, riza kongera kumutoranya mu 2020 aho yatsinzwe mu matora na Joe Biden, rimuhitamo nanone mu 2024 aho yatsinze Kamala Harris.
Trump w’imyaka 78 abaye Perezida wa mbere ufite imyaka myinshi mu mateka y’Amerika.