Perezida Kagame yashimiye John Dramani Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana
Politiki

Perezida Kagame yashimiye John Dramani Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana

NYIRANEZA JUDITH

December 10, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we John Dramani Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana.

Abinyujije ku rukuta rwa X Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda na Ghana bisangiye ubushake bw’iterambere kandi yiteguye gukomeza imikoranire mu kwagura umubano mwiza n’icyerekezo cy’iterambere rya Afurika.

John Dramani Mahama wo mu Ishyaka ‘National Democratic Congress’ yayoboye Ghana kuva mu 2012-2017 yongeye gutorerwa kuyobora Ghana asimbuye Perezida Nana Akufo-Addo wari uri ku butegetsi.

Mu ibarura ry’agateganyo ryo kuri iki Cyumweru ryagaragaje ko Mahama yatsindiye ku majwi  57,4% ahigitse  Mahamudu Bawumia w’Ishyaka New Patriotic Party, ryari riri ku butegetsi wagize amajwi 41,4%, wari unasanzwe ari Visi Perezida.

Mahamudu Bawumia yemeye ko yatsinzwe ariko mbere yuko hatangazwa ibyavuye mu matora ku mugaragaro, yabwiye itangazamakuru ko yubaha icyemezo cy’Abanya-Ghana cyo gushyigikira impinduka. 

Mahamudu yavuze kandi ko yahamagaye John Mahama amwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya nka Perezida watorewe kuyobora Ghana.

John Mahama yongeye gusimburana na Perezida Nana Addo Dankwa Akufo-Addo wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017.

U Rwanda na Ghana bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu butwererane na Dipolomasi. U Rwanda rwafunguye Ambasade yayo ya mbere muri icyo gihugu guhera mu mwaka wa 2019, ariko mbere y’uko ifungurwa hari hashize umwaka ibihugu byombi bisinyanye amasezerano yo kwagura serivisi z’ubwikorezi buhuza ibihugu byombi.

Kuri ubu Sosiyete nyarwanda RwandAir ikora ingendo zerekeza i Accra buri gatatu mu cyumweru. Ibihugu byombi bikomeje gukora inyigo ku mahirwe atandukanye y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukerrarugendo n’uburezi, ishoramari n’izindi nzego.

John Dramani Mahama ni we wongeye gutorerwa kuyobora Ghana

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA