Perezida Kagame yashimiye Omar Guelleh wongeye gutorerwa kuyobora Djibouti
Politiki

Perezida Kagame yashimiye Omar Guelleh wongeye gutorerwa kuyobora Djibouti

SHEMA IVAN

April 12, 2026

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, amushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu muri manda ya gatandatu.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, tariki 12 Mata 2026, yamwijeje gukomeza kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Nzakomeza kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe uri hagati y’abaturage ba Djibouti n’u Rwanda, no gukorana bya hafi mu guteza imbere intego dusangiye zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byacu.”

Umubano w’u Rwanda na Djibouti umaze igihe kinini uhagaze neza. Impande zombi, zibinyujije muri komisiyo ihuriweho yo ku rwego rwa Minisiteri zihurira mu nama zihoraho zigamije kureba amahirwe yo kwaguriramo ubufatanye.

Binyuze muri iyi komisiyo, mu Ugushyingo 2025, ibi bihugu byombi byagiranye amasezerano icyenda y’ubufatanye mu nzego zirimo siporo, ubuzima, iterambere ry’umuryango no guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.

U Rwanda na Djibouti byari bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, umutekano w’ishoramari no gukuriraho abadipolomate ikiguzi cya ‘visa’.

Hashingiwe ku mubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu, Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 60 z’ubutaka burimo uburi hafi y’icyambu n’ubundi buri mu cyanya cyahariwe ubucuruzi, na rwo ruyiha ikibanza cya hegitari 10 mu cyanya cy’inganda i Masoro.

Ismaïl Omar Guelleh, w’imyaka 78 y’amavuko, yatorewe manda ya Gatandatu ku majwi 97,81% mu matora yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, aho yari ahatanye na Mohamed Farah Samatar, wagize amajwi 2,19%.

Uyu muyobozi amaze imyaka hafi 27 ayobora iki gihugu, kuva mu 1999 aho yasimbuye nyirarume Hassan Gouled Aptidon.

Mu Ukwakira 2025, ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya Djibouti yatoye itegeko ryo gukuraho imyaka 75 y’amavuko, nka kimwe mu byo ushaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu atagomba kuba arengeje ndetse inemeza, ubusabe bw’abaturage muri kamarampaka yo gutora Itegeko Nshinga rishya.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA