Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije na Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Denis Sassou Nguesso kwishimira intsinzi yo gukomeza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatanu kuva yagaruka ku butegetsi mu 1979.
Ibyavuye mu matora yabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Weruwe 2026, bigaragaza ko Perezida Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82 yongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo n’amajwi 94,82 % nk’uko byatangajwe mu ibarura ry’agateganyo ryakozwe na Komisiyo y’Amatora.
Perezida Denis Sassou Nguesso wari uhanganye n’abandi bakandida batandatu, yakurikiwe na Mabio Mavoungou Zinga w’imyaka 69 wabaye Umudepite akaba yaragize amajwi 1,48%. Yayoboye bwa mbere iki gihugu guhera mu mwaka wa 1979 kugeza mu 1992, yongera gusubira ku butegetsi mu 1997 ku ngufu za gisirikare, akaba akiyoboye kugeza n’uyu munsi.
Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije na we mu byishimo by’iyo ntsinzi ikomeye, agira ati: “Muvandimwe wanjye Perezida Denis Sassou Nguesso, nifatanyije nawe mu byishimo ku bwo kongera gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo.”
Yakomeje agaragaza uburyo u Rwanda rwishimira umubano rufitanye na Congo Brazzaville, aho yashimangiye ko ibihugu byombi birangajwe imbere no kurushaho kuwagura no kuwusigasira ukarushaho gutanga umusaruro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. Yagize ati: “U Rwanda rwishimira ireme ry’umubano wacu no gukomeza guharanira kwagura ubutwererane mu nzego z’inyungu duhuriyeho ndetse n’iterambere ry’abaturage.”
Umubano w’u Rwanda na Congo Brazzaville urangwa n’ubufatanye mu bucuruzi, ubukungu, n’ububanyi n’amahanga, ukaba warashimangiwe cyane mu myaka ya vuba binyuze mu masezerano y’ubucuruzi n’ubufatanye mu rwego rw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ndetse no mu ruzinduko rwa Perezida Denis Sassou Nguesso i Kigali. Ubu butwererane bufite umuzi uhamye kuko bwatangiye mu mwaka wa 1976 binyuze mu masezerano rusange y’ubufatanye.
Nyuma y’igihe cyahungabanyijwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’intambara mu Karere, umubano wongeye gusubukurwa mu 2010 binyuye mu ruzinduko rw’abayobozi ku rwego rwo hejuru, ubu ibihugu byombi bikaba byarashinzwe za Ambasade zibihagarariye kimwe mu kindi guhera mu 2016.
Ku wa 22 Nyakanga 2022, u Rwanda na Repubulika ya Congo basinye amasezerano yo guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu bukungu binyuze muri AfCFTA), yashyizweho umukono n’abaminisitiri b’ubucuruzi b’ibihugu byombi, mu gihe Perezida Paul Kagame na Perezida Denis Sassou Nguesso bari bayoboye uwo muhango.
Muri Nyakanga 2023, Perezida Sassou Nguesso yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yagejeje ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko, ndetse atemberera mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Ubuhinzi n’Ubworozi bishingiye ku kubungabunga Ibidukikije (RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera.
Ambasade y’u Rwanda i Brazzaville ifite inshingano zo gukurura ishoramari, guteza imbere ubukerarugendo, no gufasha abagize diaspora nyarwanda mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, no gukomeza gusigasira ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya dipolomasi n’izindi nzego.
