Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Namibia watsinze amatora
Politiki

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Namibia watsinze amatora

KAMALIZA AGNES

December 4, 2024

Perezida Paul Kagame yashimiye Netumbo Nandi-Ndaitwah, umugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu cya Namibia.

Yamushimiye ko yatsinze ndetse agaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na Namibia mu nyungu z’ibihugu byombi.

Mu butumwa yanyujije kuri ‘X’ kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024, yagize ati: “Nshimiye Perezida watowe, Netumbo Nandi-Ndaitwah, ku bw’intsinzi n’amatora yabaye mu mucyo. Ibi bigaragaza icyizere abaturage bagufitiye. U Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye  mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Netumbo Nandi Ndaitwah w’imyaka 72 yatsinze amatora ku majwi  57,31%, aho yahigitse  abo bari bahanganye barimo  Panduleni Itula, wabonye  25,50%.

Aya matora ntiyakozwe uko yari ateganyijwe kubera ibibazo byo kubura ibikoresho kuko yari ateganyijwe ko akorwa umunsi umwe gusa ariko yakozwe iminsi itatu, aho yatangiye tariki 27 kugeza tariki 30 Ugushyingo 2024.

Ubwo hajyaga gutangazwa ibyavuye mu matora, amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yanze kwitabira icyo gikorwa ndetse umukandida Panduleni Itulawo wo mu ishyaka IPC (Independent Patriots for Change), ntiyemeye ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora kuko avuga ko ari we wari uri ku isonga   mu kugira amajwi menshi aho yari gukurikirwa n’uwo byatangajwe ko yatsinze.

Yavuze ko ishyaka rye rizayoboka inzira y’ubutabera rikajya mu nkiko ndetse ryashishikarije abaturage bumva bataratoye  kubera imicungire mibi y’akanama k’amatora, kujya kuri polisi bagatanga ikirego.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byavuze Nandi-Ndaitwah, yavuze ko igihugu cyatoye mu mahoro n’umutekano.

Nandi asanzwe ari mu Ishyaka rya SWAPO (South West Africa People’s Organisation), riri ku butegetsi kuva mu 1990, yabaye mu myanya y’ubuyobozi itandukanye mu gihe cy’imyaka 25 ndetse n’umuyobozi wungirije w’ishyaka.

Nyuma yo kurahirira kuyobora icyo gihugu azaba yinjiye mu itsinda ryihariye ry’abagore babaye Abaperezida muri Afurika aho azaba asanzemo mugenzi wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA