Perezida Kagame yashimye umusanzu wa FIFA mu iterambere rya siporo y’u Rwanda
Siporo

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa FIFA mu iterambere rya siporo y’u Rwanda

SHEMA IVAN

February 25, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye umusanzu wa gahunda ya FIFA Forward yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) igamije guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi.

Bikubiye mu butumwa bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga za FIFA, aho Umukuru w’Igihugu yerekanye ko iyi gahunda hari byinshi iri gufasha umupira w’amaguru w’u Rwanda gutera intambwe nziza.

Yagaragaje ko iyo gahunda yafashije u Rwanda kubaka ibikorwa remezo bigezweho bya siporo bikaba bifasha kuzamura abanyempano.

Perezida Kagame yagize ati: “FIFA Forward yafashije mu kubaka hoteli y’ishyirahamwe ryacu ry’umupira w’amaguru. Mu turere dutandukanye, FIFA Forward iri gutera inkunga ibikorwa byo kubaka ibibuga bifite ibipimo byemewe na FIFA.”

Yongeyeho ati: ”Ni iby’ingirakamaro ku bakinnyi bacu gukinira ku bibuga byo ku rwego rwo hejuru, kuko bifasha mu myitozo myiza ijyana n’amarushanwa akomeye.”

Kuva mu 2016, FIFA Forward yafashije amashyirahamwe y’umupira w’amaguru atandukanye ku Isi arenga 200, aho yashyize mu bikorwa imishinga 2,000 yashowemo arenga miliyari 5$ [asaga tiriya 7,3 z’amafaranga y’u Rwanda].

By’umwahiriko mu Rwanda uyu mushinga uzubaka ibibuga byo mu Turere twa Rusizi, Rutsiro na Gicumbi n’ikindi cyo mu Karere ka Gasabo ahubatse Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Bitaganyijwe kandi ko muri iyo gahunda FIFA izatanga ibihumbi 300$ [Miliyoni 439,5 Frw] muri gahunda ya ‘Talent Development Scheme- TDS’ yo guteza imbere impano z’abakiri bato .

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA