Perezida Kagame yashyize abayobozi bashya mu myanya
Politiki

Perezida Kagame yashyize abayobozi bashya mu myanya

KAYITARE JEAN PAUL

October 1, 2024

Itangazo rishyiraho abayobozi bashya ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, rigaragaraho amazina y’abayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika, Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena na Murerwa Irene wagizwe Umuyobozi Mukuru ushizwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ni mu gihe mu bandi bahawe inshingano barimo Michelle Byusa wagizwe Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Irene Murerwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushizwe ubukerarugendo muri RDB. Uyu mwanya yawusimbuyeho Michaella Rugwizangoga.

Undi wahawe umwanya ni Jules Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege, Eva Nishimwe wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy’indege (RAC).

Isabelle Mugwaneza we yagizwe Umujyanama wihariye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Marie Mediatrice Umubyeyi agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC) asimbuye Kamanzi Jackline.

Brave Ngabo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, umwanya yasimbuyeho Mwesigwa Robert.

TANGA IGITECYEREZO

  • Nyiraminani olive
    October 1, 2024 at 9:35 am Musubize

    Twishyimiye abo bayobozi bashya bahawe inshingano Kandi tubatezeho kuzatanga umusaruro mwiza.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA