Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma
Politiki

Perezida Kagame yashyizeho abagize Guverinoma

NYIRANEZA JUDITH

August 16, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024.

Ni nyuma yuko yari yashyizeho Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ku ya 13 Kanama 2024.

Abaminisitiri ni

Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

Madamu Ines Mpambara, Minisitiri muri Primature

 Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta

Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo

Madamu Consolee Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu

Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Madamu Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo

Bwana Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Uburezi

Dr. Jean-Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima

Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Bwana Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Ibidukikije

Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi

Bwana Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo

Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Abanyamabanga ba Leta

Gen. (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta

Madamu Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Bwana Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Madamu Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Madamu Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi

 Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

Bwana Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo

Madamu Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Ubuhanzi

Undi muyobozi

Dr. Doris Uwicyeza Picard wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA