Perezida Kagame yasubije abibaza ku masezerano ya ‘visit Rwanda’
Amakuru

Perezida Kagame yasubije abibaza ku masezerano ya ‘visit Rwanda’

SHEMA IVAN

April 1, 2024

Perezida Paul Kagame yanenze abumva ko u Rwanda rudakwiye kugirana ubufatanye n’amakipe ya Arsenal, Paris Saint-Germain na Bayern Munich y’i Burayi, ashimangira ko butanga umusaruro kandi igihugu kidafite amafaranga yo gupfusha ubusa.

Kuva 2018 binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”, u Rwanda rwagiranye ubufatanye n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage, aho yose yamamaza ubukerarugendo bw’igihugu.

Kuva u Rwanda rwatangiza iyi gahunda ya “Visit Rwanda” by’umwihariko ibijyanye no gukorana n’amakipe y’i Burayi, hari abanenze iki gitekerezo, bagaragaza ko ibi atari byo rwakabaye rushyira imbere nk’igihugu gikennye, nubwo na rwo rutahwemye kugaragaza inyungu rubikuramo ishimishije.

Iyi mvugo yongeye kugarukwaho ubwo muri 2023 U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Bayern Munich yo mu Budage

Aganira na Radio 10 na Royal Fm, Umukuru w’Igihugu yongeye kunenga abatumva aya masezerano ashimangira ko harı inyungu afitiye igihugu.

Perezida Kagame yagize ati “Oooh! Biratanga umusaruro, cyane ariko. Niba mubibona, na bike mubona, njye hari n’abantu benshi bamaze kumbwira ko, hari abo mpura na bo bakambwira baza hano baje mu bukerarugendo, bakavuga ko bamenye u Rwanda, bamenye n’ubwiza bw’u Rwanda, bamenye ibyo u Rwanda rutanga biturutse ku byo babonye, ibi dukorana na Arsenal cyangwa PSG cyangwa Bayern Munich.”

Ku bijyanye n’abavuga ko u Rwanda rukennye ku buryo rutatera inkunga Arsenal.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Abo ni injiji rwose. Ntawe dutera inkunga, turafatanya. Buri wese afite icyo akora, ntabwo dutera inkunga. Gutera inkunga gute se? Twaba turi abasazi, gufata inkunga ukayiha Arsenal cyangwa Bayern Munich ntacyo ukuramo, ugomba kuba uri umusazi. Ntabwo dufite amafaranga yo kujugunya hirya no hino, nta n’amafaranga dufite rwose, uretse n’ayo kujugunya.”

Kuba hari andi makipe y’i Burayı u Rwanda rushobora gukorana nayo, Perezida Kagame yasubije agira ati: “Birahari, hari byinshi tugenda tuvugana. Ni ukuvuga ngo mu by’ukuri hari abizana. Ariko ibyo reka mbe mbyihoreye, nibitaba hatazagira ubinyishyuza.”

Muri Gicurasi 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, hakurikiyeho Paris Saint-Germain yomu Bufaransa kuva mu Ukuboza 2019.

Ikipe iheruka ni Bayern Munich yo mu Budage muri kanama 2023 aho yo yibanda ku kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo no guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru w’abakiri bato.

Gahunda ya Visit Rwanda ni imwe mu zikomeje gutuma ubukerarugendo bw’u Rwanda, gahunda ya Visit Rwanda ni imwe mu zikomeje gutuma ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere ndetse intego y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni uko mu 2024 ruzinjiza miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika zivuye muri urwo rwego.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA