Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare barenga 1 000
umutekano

Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare barenga 1 000

KAYITARE JEAN PAUL

October 3, 2025

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant ba ofisiye bato 1 029 barimo abakobwa 117 basoje amasomo ya gisirikare bahita baninjira mu ngabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame yatanze ibihembo ku bahize abandi mu byiciro bitandukanye, barimo uwahize abandi mu bize igihe kigufi ni Jean de Dieu Iyakaremye, abize imyaka ine ni Yves Ndamukunda, mu baturuka mu bihugu by’inshuti, ni Dan Bakangambira wo muri Uganda mu gihe uwahize abandi muri byose ari Emmanuel Kayitare.

Ni ibirori byabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rinamaze imyaka 25 ritanga amasomo yo ku rwego rw’abofisiye bato.

Yabashimiye umurava bagaragaje no kwemera guhitamo umwuga w’icyubahiro wo kurindira igihugu umutekano.

Ati “Ndagira ngo nshimire buri wese muri mwe ku bw’umurava n’ubushake mwagaragaje mu myitozo mwanyuzemo, kugera kuri uyu munsi. Ndashimira ababatoje kuba baragize uruhare rukomeye mu kubategura kugira ngo namwe muzitwar neza mu nshingano mwahawe.

Ku babyeyi n’imiryango yanyu ndabashimira kuba barabashyigikiye, bagashyigiira icyemezo cyanyu cyo kwinjira muri uyu mwuga w’icyubahiro nubwo waba utoroshye. Kuba mwarawuhisemo turabishima cyane kandi bifitiye akamaro gakomeye igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yibukije abofisiye bashya ko bategerejwe n’inshingano zo kurinda igihugu kandi ko bakwiye kuzuzuza uko bikwiye.

Ati: “Kuri ba Ofisiye bashya, inshingano yo kurinda u Rwanda n’abanyarwanda, mugomba kuyuzuza uko bikwiye. Iyo nshingano muyumva neza. Ndabashimira ubushake ndetse ubu mwagize n’ubushobozi buhamye bwo kuzuza, izo nshingano.”

Yakomeje ati “Turifuza ko mwarinda u Rwanda n’abagituye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko ni yo zaba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka. Turashaka amahoro. U Rwanda rukeneye amahoro.”

Muri ba ofisiye bato 1 029 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant mu ngabo z’u Rwanda, 557 muri bo bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, abagera ku 182 bize amasomo y’igihe kirekire cy’imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Ni icyiciro cya 12 cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako gisoje, aho kirangijemo abakobwa 117 na ho abahungu akaba ari 912.

Brian Kagame, bucura bw’umuryango wa Perezida Paul Kagame, ni umwe mu binjijwe mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025.

Brig Gen Franco Rutagengwa, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, yavuze ko amasomo bakoze urugendo rutoroshye kuko hari abatarashoboye kurangiza urwo rugendo.

Ati: “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye kuko 36 batangiranye ntibabashije kusa iki kivi kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz’ubuzima, gutsindwa amasomo ndetse n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro zituranga nk’ingabo z’u Rwanda.”

Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako ritanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ubutabire, amategeko, ubuforomo, ubuhanga mu bya mudasobwa n’ubuhanga mu by’ubwubatsi.

Ubuyobozi bw’ishuri bwashimye abahawe ipeti ku kuba barafashe icyemezo cyo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

Yagize ati: “Turabashimira ku mahitamo meza bagize, bagakomeza kurangwa n’ubwitange ndetse n’imyitwarire iboneye ibagejeje kuri iyi ntsinzi twizihiza uyu munsi. Tubifurije kuzasohoza neza inshingano bazahabwa kandi tubafasha igihe cyose kuba indashyikirwa nk’uko babitojwe.”

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako, bwavuze ku mu myaka 25 ishize batangiye ibikorwa byo kwigisha ba ofisiye bato bahawe inshingano zo kwigisha no kurere mu ndangagaciro za gisirikare za kinyamwuga no kuba igicumbi cy’indashyikirwa.

Mu binjijwe mu ngabo z’u Rwanda harimo na Brian Kagame, bucura bw’umuryango wa Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenald, Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ari kumwe n’Umuvugizi wungirije Lt Col Simon Kabera

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA