Perezida Kagame yavuye imuzi ubuzima bw’ubuhunzi n’Urugamba rwo kubohora Igihugu
Amakuru

Perezida Kagame yavuye imuzi ubuzima bw’ubuhunzi n’Urugamba rwo kubohora Igihugu

ZIGAMA THEONESTE

April 1, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ubuzima bushaririye Abanyarwanda banyuzemo mbere y’uko habaho urugamba rwo kwibohora rwatangijwe n’ingabo yari ayoboye zahoze ari iza RPA Inkotanyi ndetse avuga ko hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe kugira kwibohora bigerweho.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zerekeye ubuzima bw’Igihugu muri rusange.

Perezida Kagame wavutse mu 1957, yavuze ko yahunze afite imyaka 4 n’amezi make, we n’ababyeyi be bahungira muri Uganda avuga ko bagiye baba ahantu hatandukanye mu nkambi z’impunzi aba ari na ho akurira.

Se umubyara yatabarutse, afite imyaka 15 y’amavuko, avuga ko icyo yibuka muri iyo mikurire ye yakinaga nk’abandi ariko ntashobora gusesengura impamvu y’ubuhunzi.

Gusa avuga ko mbere y’uko se umubyabara atabaruka yamubajije impamvu bari impunzi.

Ati: “Buri wese byamugeragaho, reba gukura uri umwana ugakura, ufite imya 10 irenga, ubundi umwana iyo ashonje asaba nyina cyangwa Se cyangwa undi wundi, ariko mu buryo bw’impunzi, nabonaga bakuru banjye njyewe ndi umuhererezi mu muryango wacu, nkabona abankuriye bajya gufata iposho ngo twese tubisangire ubwo rero mfite nk’imyaka 12 nti ko turi hano.”

Perezida Kagame yavuze ko umuryango we wari wishoboye mu gihe bari mu Rwanda mbere y’uko bahunga, akabishingira ku mafoto n’ibindi byamwibutsaga ko bahoze mu Rwanda.

Se umubyara yamubwiye amateka ariko kuko yari afite imyaka 11 ni uko agakomeza kujya kwikinira umupira n’abandi ntabyiteho bihagije.

Ati: “Ndabaza nti ni iyihe mpamvu turi hano kandi najyaga numwa abakuru bavuga kera wenda ntaranavuka, hari n’amafoto nabonaga  bari bafite bampagatiye, bamvana mu bitaro aho babaga babyariye, bikanyereka ishusho yuko biravugwa ndetse birazwi, umuryango wanjye ntiwari umeze nabi, ntiwari ukennye wari umeze neza tukiri mu gihugu.”

Perezida Kagame yavuze ko we n’abandi bari kumwe mu nkambi kandi mbere bari batekanye ubwo bari mu gihugu cyabo cy’u Rwanda, byatumye atangira gutekereza ko bakwiye kwibohora kubera ubuzima bubi bw’ubuhunzi barimo kandi bafite igihugu.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Kuki turaha? Umubyeyi ambwira amateka mfite imyaka 11. Ntega amatwi, nk;umwana urarangiza ukajya kwikinira umupira, unashonje nyacyo bitwaye. Uko yabinsibanuriye anyereka ko nta cyaha,ari we , ari umuryango nta cyaha  bakoze ngo tube dutyo, ahubwo ari ayo amateka arimo na po, arabinsibanurira ariko sinabyumwa neza. Uko nagiye nkura iyo shusho inguma mu mutwe mbitekereza ndinda ngira imyaka 20, mfite mu mutwe ishusho y’impamvu tubayeho gutyo n’abandi  nabonaga twari kumwe ntekereza ko na bo byari uko bari bameze neza, bafite ibintu.”

Aho ni ho hakomeje kuvamo gutekereza, bisa nibikangura umuntu, bimutera ukibaza impamvu ari uko byabaho,kuki ari wowe byabaho ese bafite burenganzira ki bwo kubigukora. Havamo kugenda tujya mu  bigwi bitandukanye.”

Perezida Kagame yavuze ko we na bagenzi be muri Uganda baje kwinjira mu gisirikare cya Museveni mu 1980, mu gihe cyo kubohora Uganda.

Bamaze  gutsinda ajya kwiga muri Leta zunze ubumwe z’Amarika.

Perezida Kagame yagaragaje nubwo yari yagiye kwiga yari afite gahunda yo kuza gufasha bagenzi be kurwana urugamba rwo kubohora Abanyarwanda.

Mu mwaka 1990 Perezida Kagame ubwo yari mu nzira agaruka gufasha bagenzi be bari batangije urugamba ari bwo yameye ko uwari uruyoboye Gen. Fred Gisa Rwigema yapfuye.

Ati: “Namenye urupfu rwe ndimo kugaruka menya ko ari ikibazo nyine kinini, mpageze nsanga koko byagize ingaruka, mbona urugamba abari barurimo batatanye ndetse bitanga n’icyuho n’ubwo byabanje guhishwa ariko byaramenyekanye.

Icyari gihari kwari ukongera gushyira abantu hamwe[…] ubwo kwari ukongera kubaka bundi bushya kandi mu gihe gikomeye, ni ho ikibazo cyabereye rero kinini cyane ndetse abasirikare bamwe bari barahunze barasubiye i Bugande, kuko hari hafi yabo.”

Uko binjiye mu rugamba rwo guhangarika Jenoside

Perezida Kagame avuga ko hakozwe byinshi kugira ngo ibintu bijye ku murongo mu rwego rwo guhangana ku rugamba.

Ati: “Nta kintu kigeze cyoroha ku rugamba, nyuma y’imyaka ine ingabo zamaze kwiyubaka ndetse n’Abanyarwanda bagenda batanga imisanzu haba mu kwitabira urugamba baturutse mu bihugu bitandukanye bituranye n’u Rwanda bari barahungiyemo birimo Uganda, u Burundi n’ahandi.”

Yavuze ko hari n’Abanyarwanda batangaga amafaranga yo gufasha mu rugamba kuko benshi bari batotejwe barakandamijwe n’ibindi bibi bakorerwaga.

Ati: “Guhagarika Jenoside byo ntabwo byari byoroshye na gato[…] tariki 8 Gashyantare 1993 hari harimo amasezerano y’Arusha byari bimaze igihe  abantu bakajya mu nama, ariko muri 1993 habayeho kwica abantu mu Bigogwe na za Kibirira, ibyo rero nbyahagaritse imishyikirano ya Arusha, tubabwira ko n’ubundi twashakaga kumvikana kandi kumvikana kwa mbere ni ugahagarika kwicwa kw’abantu ndetse no guhagarika urugamba ibibazo bishakirwa uko byakemurwa mu buryo bwa politiki, ariko ko abantu babivuyemo”.

Ingabo za RPA zasubiye inyuma zigeze i Rulindo

Pereza Kagame ati: “Uko byagenze mbere y’urwo rugamba twabonye umwanya wo kwitegura kugira ngo nihagira ikizaba uwo mwanya tuzabe tutarawukoresheje ubusa, bishe abantu ndetse inama y’Arusha ihagaze ni na ho Bagosora yavugaga bavuye muri Arusha ndabyibuka, abwira abantu ngo aratashye ngo agiye gutegura apocalypse (imperuka), Abantu barabitubwira, ni nko kuvuga ngo tugiye noneho kurangiza ikibazo neza aho rero ni ho habaye imbarutso yo kongera kurwana.”

Yavuze mu gihe cyari cyashyizeho cyo guhagarika imirwano kubera amasezerano ya Arusha bagikoresheje neza bitegura.

Ndetse urugamba rwongeye barwana kinyamwuga ku buryo bishe abasirikare benshi ba Leta yariho bari bahanganye ndetse abandi barafatwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bageze mu bice bya Rulindo na Shyorongi, habaye kotswa igitutu n’amahanga ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ukomeza kubotse igitutu bisa nkaho bafashe Kigali.

Ati: “Icyo gihe twaafungiwe inkunga twajyaga duhabwa n’Abanyarwanda ndetse abo twatumaga kutugurira ibikoresho birimo imbunda n’amasasu n’imyambaro maze Umuryango w’Abibumbye urabihagarika ndetse usaba ibihugu bya Uganda no mu bindi bihugu , aho ibyo bikoresho byanyuzwaga bivanwa kugurirwa mu mahanga, kubihagarika.”

Icyo gihe Perezida Kagame n’abo bari bafatanyije babonye Isi yose ibahugurikiye batekereje neza kuko babonaga byarashobokaga ko bakomeza bakanafata Kigali ariko babona ko abantu batari kwemera icyo barwaniraga bahitamo gusubira inyuma.”

Yavuze ko basabye Umuryango mpuzamahanga ko aho barekuye abo bari bahanganye na bo batazahasubira, ko nibahajya  na bo bazakomeza  imirwano.

Ibyo byarakozwe hashyirwa abandi bantu baharinda hitwa Zone Tampon, Perezida Kagame akavuga icyo gihe nta cyo byari bibatwaye kandi ko byumvikanaga.

Perezida Kagame nyuma y’imyaka 30 igihugu kibohowe yishimira ko igihugu cyavuye mu bwicanyi ndetse kikaba giteye amabengeza kandi gitekanye.

Ati: “Abantu barabanye ntawe utotozwa, ntawe ujya kujya mu ishuri ngo bamubaze aho avuka, igihugu gitera imbere. Icyo gihe umusaruro mbube w’Igihugu ntiwarengaga miliyari 2 ariko ubu zirenga 15 mu madolari y’Amerika.  ariko none ukobana ko igihugu kivuye mu kuzimu, bikakwereka ko hari umuvuduko n’iyo  ugiye mu byaro ukajya mu baturage ukareba  uko bameze bitandukanye  n’uko bari bameze muri biriya bihe.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA