Perezida Kagame yavuze ku cyafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Politiki

Perezida Kagame yavuze ku cyafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

KAYITARE JEAN PAUL

November 14, 2024

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, n’ubwo hakiri ubushobozi buke mu bijyanye n’ishoramari ku mishinga irengera ibidukikije.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ejo wa Gatatu i Baku muri Azerbaijan, ahakomereje imirimo y’Inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kubungabunga ibidukikije izwi nka COP29.

Gupima umusanzu wa Afurika mu kurengera ibidukikije, ni imwe mu ngingo yagarutsweho mu nama yari iyobowe na Perezida wa Congo-Brazaville, Denis Sassou Nguesso n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina

Muri iyi nama, Perezida Kagame yagaragaje ko imwe mu ntego Umugabane wa Afurika userukanye muri iyi nama ya COP29 ari ugukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, n’ubwo ikibazo cyo kubura ubushobozi bujyanye n’amafaranga yo gushora mu mishinga yo kurengera ibidukikije bikiri imbogamizi ikomeye.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika mu bigaragara ugira uruhare ruto mu kugira ibyuka bihumanya ikirere, bityo ko hakenewe inkunga yo kurushaho kubungabunga ko ibyo bike byagabanuka nk’uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Usibye iyi nama kandi Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Azerbaijani, Ilham Aliyev ndetse banagirana ibiganiro byibanze ahanini ku guteza imbere urwego rw’ishoramari n’ubucuruzi muri rusange.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA