Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ukuntu Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yamubeshye ubwo yamubazaga impamvu ingabo ze ziri kwambuka zirunda hakurya y’umupaka w’Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda ariko akamuhakanira, hadaciye kabiri zikahafatirwa bakabura ayo bacira n’ayo bamira.
Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025, Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo bigerekwa ku Rwannda birimo ubugome n’ibinyoma byinshi kandi ibyinshi bifitanye isano n’amateka ari na ho yahereye avuga ku gukomera kw’ibibazo biriho ubu bitizwa umurindi n’ibihugu by’abaturanyi n’u Burundi burimo.
Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ubwo zari kumwe n’Ingabo z’ibihugu bya EAC, zizwi nka EACRF hashingiwe ku byemezo Abakuru b’Ibihugu bo muri uwo Muryango bafatiye i Nairobi muri Kenya muri Mata 2022, byari bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse mu kwezi k’Ugushyingo 2022, izo ngabo zatangiye kugera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Icyo gihe RDC yavuze ko mu ngabo EAC izohereza hatagomba kuzamo ingabo z’u Rwanda nubwo ruri mu bihugu bigize uwo muryango.
U Rwanda ntirwigeze rujya mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu ariko nyuma y’aho ubutegetsi bwa RDC bunenze kenshi umusaruro izo ngabo, tariki ya 24 Ugushyingo 2023 i Arusha muri Tanzania hateraniye indi nama y’Abakuru b’Ibihugu, banzura ko ingabo za EACRF zigomba gutaha.
Mu kwezi k’Ukuboza 2023, Ingabo za Kenya zatangiye gukuramo akazo karenge, nyuma ubuyobozi bw’Umutwe w’Ingabo za EAC busobanura ko zose zizasimburwa n’iz’ibihugu by’Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Nubwo izo ngabo zose zasabwe gutaha ariko iz’u Burundi zo zasigaye muri RDC ndetse hadaciye kabiri, Perezida Evariste Ndayishimiye atangira kuzongera.
Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yahamagaye Perezida w’u Burundi amubaza impamvu ingabo zose za EAC zirukanywe iz’igihugu cye zigasiragara.
Mu kiganiro bagiranye Perezida Ndayishimiye yamusubije ko impamvu bahasigaye ari uko ari inshuti za RDC kandi bafite n’impungenge z’umutekano muke ushobora guturuka mu Majyepfo y’icyo gihugu.
Perezida Kagame yamubajije impamvu ari kurunda ingabo mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda aramuhakanira ariko hadaciye kabiri ingabo ze zirahafatirwa.
Perezida Kagame yagize ati: ”Ndamubaza nti none se ko Minembwe na Uvira ko ari mu Majyepfo, mu Majyaruguru za Rutshuru, za Goma murajyanwayo n’iki? Arambwira ngo ni nde wakubwiye ko dufiteyo ingabo aho ngaho? Ndamubwira nti hari ababimbwiye ariko nanjye nabyemeye kuko bampaye ibimenyetso, ariko ntabwo nari kubyemera burundu ntabanje kukubaza wowe ubwawe ngo numve icyo umbwira.”
Perezida Ndayishimiye yaramusubije ati: “Oya uwabikubwiye yarakubeshye nta ngabo zacu ziri mu Majyaruguru yanyu.”
Perezida Kagame yaramusubije ati: ”Ni byiza ubwo wowe Umuyobozi w’Igihugu cyawe ubinyibwiriye ndabyemeye ko mutariyo.”
Yavuze ko nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye amuhakaniye nta gihe cyashize ingabo z’u Burundi nyinshi zifatirwa mu mirwano ndetse ibiganiro byakurikiyeho ibihugu byombi byagiranye u Burundi bwashatse kwihakana ingabo zabwo.
Perezida Kagame yongeyeho ati: ”Ntabwo hashize kabiri ndetse benshi bafatirwayo mu mirwano. Hakurikiyeho inama z’abayobozi bacu ku kuganira kuri icyo kibazo; tuti ese mwihakanye n’abantu banyu ntimukibashaka? Tuti ahubwo twashakaga kuvugana n’ababafite ngo bababahe naho mwarabahebye ntimukibashaka, kubera ko bafatiwe aho mwahakanye ko mutari?”
Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko ingabo z’u Burundi zasigaye muri RDC kuko zari zifite ubwumvikane n’icyo gihungu kandi bufitanye isano n’amateka yaranze u Rwanda.
Ingabo zose zoherejwe mu Burasirazubwa bwa Congo kurwanya umutwe wa AFC/M23 ntizahiriwe n’urugendo kuko muri Mata 2025 wigaruriye Bukavu, nyuma y’amezi make wigaruriye Umujyi wa Goma uri mu Burasirazuba wa RDC.
Ingabo za SADC zari ziri mu bikorwa byo kuwurwanya, zahise zihambirizwa nyuma yo gutsindwa ndetse zitaha zinyuze mu Rwanda.
Inama idasanzwe yahurije Abakuru b’Ibihugu byo muri SADC n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025, yemeje ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura amakimbirane yo muri RDC no mu karere muri rusange.
Bashingiye ku myanzuro y’iyo nama, Abakuru b’Ibihugu bya SADC tariki ya 13 Werurwe bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’izo ngabo, basaba ko zitangira gucyurwa mu byiciro.
Ni kenshi Guverinoma ya RDC n’u Burundi byagiye byigamba ko bishaka gutera u Rwanda mu mvugo z’Abakuru b’Ibihugu byombi bumvikanye bavuga ko bashaka gufata Kigali ndetse bagahindura n’ubuyobozi buriho.
Mu mbwirwaruhame zabo Abakuru b’ibyo bihugu, bahamyaga ko bazahungabanya umutekano w’u Rwanda, bagashinga amabendera y’ibihugu byabo i Kigali mu Rwanda.