Ubwo yakiraga abashyitsi bagendereye u Rwanda baje mu birori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomoje ku buryo u Rwanda rusigasira umurage wa Pariki z’Igihugu zirimo n’iy’Ibirunga icumbikiye ibihumbi by’ingangi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi.
Mu ngamba zo gusigasira uwo murage ukurura ba mukerarugendo baturutse mu bice bitandukanye, Perezida Kagame yakomoje ku kugenera abaturiye pariki 10% by’amadovize ava mu bukerarugendo.
Yagize ati: “Mu Rwanda, 10% by’amadovize yinjizwa n’ubukerarugendo ahita ajya mu baturage baturiye pariki zacu. Iyo si inkunga gusa, ahubwo ni agahimbazamusyi kabafasha kurinda no gusigasira umurage dusangiye.”
Abaturiye za pariki zitandukanye, by’umwihariko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bishimira ko Igihugu kibagenera 10% by’amafaranga ava mu bikorwa by’ukukerarugendo, agashorwa by’umwihariko mu bikorwa remezo by’inyungu rusange nk’amashuri, imihanda, amavuriro, gushyigikira ibikorwa by’iterambere rya koperative babumbiwemo n’ibindi.
Uko aba baturage bishimira kubona umusaruro w’ubukerarugendo burimo n’ubushingiye kuri Pariki, ni ko bongera imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ruzibarizwamo, ari na rwo rukururira ba mukerarugendo baturutse imihanda yose kuza gusura ibyiza bitatse u Rwanda.
Politiki yo gusangiza amadovize abaturage yatangiye mu mwaka wa 2005 ubwo abazituriye bahabwaga 5% mu kubafasha kubona umusaruro utaziguye wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibakikije.
Mu mwaka wa 2017 icyo gice cy’amadovize cyavuye kuri 5% kigera ku 10% by’inyungu iva mu bukerarugedo buri mwaka, ndetse kugeza mu mwaka wa 2023 icyo gice cyari kimaze kurenga miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bahamya bungukiye cyane kuri iyo gahunda cyane ko ari Pariki icumbikiye ingagi zo mu misozi zisurwa n’abantu benshi buri mwaka, ari na ho hashingiye umuhango wo Kwita Izina watangiye guhera mu 2005.
Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 wabaye ku wa 5 Nzeri 2025, witabirwa n’ibyamamabare mu nzego zitandukanye, impuguke mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, n’abashyitsi mpuzamahanga barimo n’abise amazina abana b’ingagi.
Uwo muhango wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma no mu nzego z’ibanze.
Muri uwo muhango hiswe amazina abana b’ingagi 40 bavutse mu mwaka wa 2024 n’uwa 2025, kugeza ubu ingangi zibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zikaba zaravuye kuri 880 zabarurwaga mu 2008 zikagera ku 1.063 zibarurwa uyu munsi.
Perezida Kagame wasangiye ibya nimugoroba n’abashyitsi bitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri, yabashimiye agira ati: “Nshuti namwe bafatanyabikorwa; u Rwanda ni iwanyu. Muhawe ikaze ibihe byose.”
Hagati aho, Raporo y’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) igaragaza ko urwero rw’ubukerarugendo rwinjije miliyari zigera kuri 923 z’amafaranga yu Rwanda (miliyoni 647 z’amadolari y’Amerika) mu mwaka wa 2024, akaba yariyongereye ku kigero cya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Muri uyu mwaka wa 2025, biteganyijwe ko ubukerarugendo buzinjiza nibura miliyoni 700 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga asaga miliyari igihumbi.
AMAFOTO: Urugwiro VIllage