Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1
Siporo

Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1

SHEMA IVAN

December 13, 2024

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Grand Prix ya Formula 1 ndetse ibiganiro biri kugenda neza.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo   gufungura Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku modoka (FIA), yabereye muri Kigali Convenction Center, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza.

Ati: “Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula one. Ndashimira Stefano Dominicale n’ikipe yose ya Formula one ku nzira nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu.’’

Perezida Kagame yavuze kandi ko Abanyarwanda banyuzwe no guha ikaze abitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya FIA n’ibirori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi b’indashyikirwa mu gusiganwa mu modoka ku Isi.

Ati “Ndashimira FIA iyobowe na Mohammed guhitamo Igihugu cyacu nk’aho kwakirira iyi nama mu gihe mwizihiza isabukuru y’imyaka 120. Twishimiye no kwakira ibirori byo guhemba biteganyijwe kuri uyu mugoroba.’’

U Rwanda niruhabwa kwakira iri siganwa ruzaba rurabaye igihugu cya kabiri muri Afurika cyakiriye iri rushanwa nyuma y’imyaka isaga 30, inshuro ya mbere ryabereye muri Afurika y’Epfo mu 1993.

Uko bigaragara ubu, u Rwanda ruramutse rwemerewe kwakira isiganwa rya Formula One, ntibyaba mbere ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA