Perezida wa Repubulika Paul Kagame yerekanye urugendo rw’iterambere n’mpinduka u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’inkingi z’imiyoborere zituma Abanyarwanda bagera ku iterambere.
Yabigarutseho kuri uyu wa 04 Ugushyingo, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abaturage irimo kubera Doha muri Qatar, aho yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko iterambere ry’imibereho ari urugendo rudahagarara ahubwo rusaba guhora witegura guhinduka.
Yagize ati: “Ubu icy’ingenzi ni ukomeza kugendana n’umuvuduko mwiza, no kubakira ku byo tumaze kugeraho. Uwo ni wo murongo uyoboye impinduka u Rwanda rwanyuzemo.
Ubufasha bugenewe abaturage, uruhare rw’abaturage ndetse no kubazwa inshingano, biri mu nkingi z’imiyoborere yacu. Buri cyemezo cya politiki gifatwa n’inzego zacu, kigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko ibihugu bigomba gusubiramo ibijyanye n’ubufatanye kuko usanga ubufatanye mpuzamahanga harimo icyuho.
Yagize ati: “Dukeneye kuva mu mikorere ishaje isiga igice kinini cy’Isi inyuma. Kugira ngo ibiganiro n’ubufatanye mpuzamahanga bigire umumaro, bigomba kuba bigamije gutanga ibisubizo bifatika kandi bitangirwa ku gihe atari amasezerano gusa.”
Akomeza agira ati: “Niba koko dushyize imbere iterambere ry’imibereho y’abantu, ibisubizo byacu bigomba gukorera inyungu z’ibihugu byose, atari bike byatoranyijwe.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, na we yerekanye ko iterambere ry’ukuri ari irigera ku batuye Isi bose, aho kuba irya bake nk’uko hari aho bimeze gutyo.
Yagize ati: “Inama ya mbere ku iterambere ry’abaturage yabereye i Copenhagen [muri Denmark] mu 1995, yatwibukije ko iterambere ry’ukuri atari ugutera imbere kwa bake, ahubwo ari amahirwe kuri benshi kandi ashingiye ku butabera, kubona akazi ndetse no kubaha umuntu.”
António Guterres yavuze ko kuva mu 1995, ubwo hatangizwaga Inama ku Iterambere ry’Abaturage ku Isi, abarenga miliyari imwe babashije kuvanwa mu bukene bukabije, abadafite akazi baragabanuka ku buryo bugaragara, abana bagerwaho n’uburezi baba hafi ya bose.
Ati: “Abantu bari kubaho igihe kirekire ndetse n’abana bapfa bavuka baragabanutse cyane ndetse abakobwa benshi bari kujya ku ishuri kandi igipimo cy’abakobwa barangiza amashuri, kiri hejuru cyane. Ibi byagezweho, ni ibyavuye mu kwiyemeza kugera ku iterambere rirambye.”
Intego y’iyi nama ni ukugabanya ibyuho biri mu iyubahirizwa ry’amasezerano ya Copenhagen ku bijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Iyi nama ni urubuga rukomeye rwo kuganiriramo ibibazo byugarije abatuye Isi, no gutahiriza umugozi umwe mu kubikemura.
