Perezida Kagame yeretse Afurika uko yahangana n’ibibazo by’urwego rw’ubuzima
Ubuzima

Perezida Kagame yeretse Afurika uko yahangana n’ibibazo by’urwego rw’ubuzima

ZIGAMA THEONESTE

February 14, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko Abanyafurika bakwiye gufata iya mbere mu kwikemurira ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima, bakoresheje umutungo wabo.

Perezida Kagame nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) rishinzwe Gushakira Inkunga Ubuvuzi bw’Imbere muri Afurika, ashimangira ko n’iyo inkunga zava ahandi zasanga hari icyo bagaragaje.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, ubwo yari ayoboye Inama y’Inzego Zisumbuye zo mu bihugu bigize AU zishinzwe gutera inkunga urwego rw’ubuzima hakoreshejwe ubushobozi bw’imbere mu bihugu.

Ni inama yabereye muri Ethiopia mu Murwa Mukuru Addis Ababa, ikaba yabanjirije iy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo muri AU iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025.

Umukuru w’Igihugu yumvikanishije ko nubwo Umugabane w’Afurika ifite ibibazo bitandukanye ariko abawutuye bakwiye kwishamo ibisubizo by’ibibazo byugarije urwego rw’ubuzima.

Yagize ati: “Afurika ubu iri mu nzira ihurirwamo n’amahitamo akomeye. Uburyo bwo gutera inkunga urwego rw’ubuzima bwarahindutse cyane. Kugira ngo tubone inkunga igenerwa mu nzego z’ubuzima, tugomba gukora ibintu bikomeye, bisaba kongera umusanzu dutanga mu bushobozi bwacu bwite no kwibanda ku gaciro k’amafaranga yacu.”

Yakomeje agira ati: “Ntitugomba kubitinya. Akazi ko kubaka umugabane wacu, harimo n’urwego rw’ubuzima bwacu, ntigashobora guharirwa abandi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibiri kuba muri iki gihe bisaba Afurika kwiyemeza kwikemurira ibibazo, no guhitamo uburyo bwiza bwo kubikemura.

Iyo nama yateguwe ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), ikaba igamije kwiga ku ngamba nshya hibandwa ku musanzu w’urwego rw’abikorera n’abagiraneza mu kuziba icyuho kiri mu gutera inkunga inzego z’ubuvuzi muri Afurika.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA