Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko bikwiye ko Abanyafurika bashyira hamwe bagacunga neza umutungo kamere bafite bityo ntibakomeze kwitega inkunga z’amahanga ko ari zo zabazanira iterambere.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, i Nouakchott muri Mauritanie, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko.
Umukuru w’Igihugu yumvikanishije ko Abanyafurika bafite inshingano zo kubungabunga umutungo kamere wabo hagamijwe kwiteza imbere kandi bidashingiye ku nkunga z’amahanga.
Yagize ati: “Ni inshingano z’Afurika gucunga neza umutungo kamere wacu. Gutegereza inkunga z’amahanga zonyine ntabwo ari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo. Ubufatanye bunoze ntibugomba kugamburuzwa n’imbaraga z’amahanga cyangwa z’abanyabubasha.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Abanyafurika bakwiye kugira amahitamo meza ari na yo azatuma basigasira umutungo w’Afurika bityo ukareshya abashoramari benshi.
Ati: “Si ikibazo cyo kuba banini cyangwa bato, cyangwa se kugira umutungo kamere uhambaye. Ahubwo ni ukugira amahitamo nyayo. Ibyo ni byo bijyanye n’ubushobozi bw’Abanyafurika.
Nimubigira ibyanyu, bizaba iby’agaciro kandi bizareshya buri wese ushaka gushora imari cyangwa gukorana natwe.”
Muri iyo nama Perezida Kagame yifatanyije n’abandi banyacyubahiro, barimo Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania akaba ari na we uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune ndetse na Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, Umuyobozi wa Komisiyo Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Yitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Ted Chaiban.
Ni inama yiga ku burezi no kubonera akazi urubyiruko ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwigisha no guha ubumenyi buhagije urubyiruko hagamijwe ubukungu, imikoranire no guteza imbere Afurika”.