Perezida Kagame yeretse Isi uko yatekana kandi iteye imbere
Politiki

Perezida Kagame yeretse Isi uko yatekana kandi iteye imbere

ZIGAMA THEONESTE

December 7, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye ibihugu by’Isi kuzuzanya kugira ngo bitekane kandi bitere imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, i Doha muri  Qatar, mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama ya 22 y’Ihuriro rya Doha (Doha Forum).

Iyo nama ihuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobora Imiryango mpuzamahanga, abahagarariye ibigo by’abikorera n’abandi bafata ibyemezo bigeza ku iterambere abatuye Isi, aho bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandakanye zigamije guteza imbere abaturage b’Isi.

Perezida Kagame yavuze ko intego y’imiyoborere y’Isi ari ukubona itekanye.

Yagize ati: “Intego y’imiyoborere y’Isi ni ukugira Isi itekanye, iyo ntabwo tuyifite.

Dukwiye kuzirakano ko hari byinshi twakora bikaduha inyungu mu gice cy’Amajyepfo y’Isi, ariko dukeneye gukorera hamwe maze tukunguka kurushaho biturutse ku mikoranire y’igice cy’Amajyepfo n’icy’Amajyaruguru by’Isi.

Ariko abo mu gice cy’Amajyaruguru usanga batagira uruhare mu gutuma ubwo bufatanye bwatuma Isi itekana bubaho, aho buri wese yabyungukiramo.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko Isi itabona ukuntu mu mateka byagaragaye ko imbaraga z’u Bushinwa zakoreshejwe nabi.

Ati: “Nyamara twungukiye mu buryo habayeho ubufatanye ndetse no kwegerana buri wese akagira inyungu, ibyo njye numva ko u Bushinwa bubihagarariye.”

Yongeyeho ati: “Ntabwo dushobora kwirinda ihiganwa ry’ibihugu, bitewe n’aho biherereye ku Isi nkuko byigaragaza, kandi n’u Bushinwa bubirimo, ndatekereza ko burimo bugaragaza ubworoherane no kuringaniza uburyo bwo guhiganwa.”

Perezida Kagame yavuze ko kugabanya ugukoresha nabi ububasha kw’abo mu gice cy’Amajyaruguru y’Isi, ari ingirakamaro kandi u Bushinwa bukomeje gutanga umusanzu wabwo mu buryo bwinshi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka muri iyi nama ya ‘Doha Forum’, irashingira ku buryo bwo guhanga ibisubizo bishya mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi, birimo ibijyanye n’umutekano, uburinganire ndetse n’iterambere rirambye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA