Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu gutangiza inama ya 38 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yabereyemo ihererekanyabubasha hagati y’uwawuyoboraga ucyuye igihe n’umusimbuye.
Ni kuri uyu wa Gatandatu ku Cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa muri Ethiopia, habaye ihererekanyabubasha hagati ya Perezida wa Maurtania, Mohamed Ould Cheikh AI- Ghazouani, wayoboraga uyu muryango na Perezida wa Angola, João Lourenço, wamusimbuye.
Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’umwaka umwe, ni umwanya ugenda uhererekanywa n’Abakuru b’Ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika ari two Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.
Muri iyo nama kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, Mahmoud Ali Youssouf, ni we watorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) asimbuye Moussa Faki Mahamat wari kuri uyu mwanya kuva muri Mutarama 2017. Uyu mwanya yari awuhataniye n’abandi bakandida babiri: Raila Amolo Odinga wo muri Kenya na Richard Randriamandrato wo muri Madagascar.
Mahmoud Ali Youssouf yagize amajwi 25, Raila Odinga agira 21, imfabusa 1 n’uwifashe 1.
Mu nshingano ze harimo kureberera ubuyobozi bwa komisiyo ndetse n’ibijyanye n’imari, guteza imbere no kumenyekanisha intengo za AU no guteza imbere imikorere yayo.
Perezida wa Komisiyo ya AU kandi aba ashinzwe gutanga ubujyanama no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa batandukanye, nk’ibihugu by’ibinyamuryango, abafatanyabikorwa mu iterambere n’ibindi.