Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no mu bindi bice by’Isi umunsi mwiza wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan uzwi nka Eid al-Fitr, abasaba kugira neza, kunga ubumwe no guharanira ubumuntu dusangiye.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyabaga.
Ati: “Uyu munsi w’ibyishimo uzane amahoro, icyizere n’imigisha myinshi muri buri rugo, muri buri gihugu n’Akarere. Unatwibutse akamaro ko kugira umutima wo gutanga, ubumwe n’ubumuntu dusangiye.”
Kuri uyu wa 20 Werurwe, ni bwo Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bari bamaze iminsi 29 biyiriza ubusa.
Isengesho ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yibukije Abayislamu ko gusoza Igisibo cya Ramadhan bidasobanuye iherezo ryo gukora ibikorwa byiza ahubwo ko na nyuma yacyo bakwiye kubikomeza.
Ati “Ukwezi kwa Ramadhani kuba tugusoje ntabwo bivuze ko duhagaritse gukora ibikorwa byiza ahubwo umunyabwenge ni uvana amasomo muri uku kwezi yo kongera umuvuduko agakomerezaho kubera ko Imana iravuga iti “uzagaragire Nyagasani wawe, uzakore ibikorwa byiza ibihe byose kugeza ubwo urupfu ruzakugeraho”.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 38 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadahn (Eid Al Fitr).
