Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu 2025
Politiki

Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu 2025

KAYITARE JEAN PAUL

December 31, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umwaka wa 2025 usize igihugu giteye intambwe igaragara ariko anagaragaza ko cyanyuze mu bibazo bigoye. Yikije ku kuba Abanyarwanda bafite inshingano zo kubungabunga no gukoresha neza amikoro igihugu gifite.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukuboza 2025, ubwo yagezaga impanuro ku Banyarwanda mu ijambo rye risoza umwaka wa 2025.

Umukuru w’Igihugu yashimiye Abanyarwanda bose biturutse ku cyizere n’ubufatanye bagaragaje muri uyu mwaka wa 2025.

Yagize ati: “Ubukungu bwacu bwarazamutse, ubu inshingano dufite ni ukubungabunga kandi tugakoresha neza amikoro dufite nk’Igihugu.”

Ibi birasaba Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo bikwiye gutuma bahorana intego n’imigambi bishya. Ati: “Nta wundi muntu dukwiye gutegerezaho iterambere n’imibereho myiza yacu.

Igishoro kinini kandi dufite nk’Igihugu ni urubyiruko rushoboye. Ni inshingano zanyu nk’urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yizera ko ibyo byose urubyiruko rubyiteguye kandi ko n’iyo byasaba kwitanga, yaba ku giti cyarwo cyangwa Abanyarwanda bose hamwe.

Urugendo Abanyarwanda bagenze, imbogamizi bazihinduyemo amahirwe kandi barushaho gukomera, abasaba kutibagirwa aho bavuye kandi bikazakomeza uko kugira ngo bibafashe kwiyubaka uko babyifuza.

Ashimangira ko umwaka wa 2025 wabayemo ibikorwa byinshi kandi byashyize u Rwanda ku rundi rwego mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: “Inama mpuzamahanga ku mutekano w’Afurika yabaye ku nshuro yayo ya mbere, Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere ritangiza amasomo yaryo azigwa n’abanyeshuri baturutse hirya no hino muri Afurika.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwanakiriye inama ngarukamwaka igamije kubyaza ingufu za nikeleyeri umusaruro ku mugabane wa Afurika.

Akomeza agira ati: “Ibi birashimangira ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, dufite ubushobozi bwo kugena abo turi bo, ibyo twemera n’aho twerekeza.”

Yavuze ko ibihe bidasanzwe mu byaranze uyu mwaka wa 2025, ari igihe u Rwanda rwakiraga Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI 2025).

Agira ati: “Kwakira iri rushanwa i Kigali ndetse abakinnyi b’abahanga bakaryitabira byari ishema rikomeye ku gihugu cyacu. Ndashimira cyane ababigizemo uruhare bose mu migendekere myiza y’iri rushanwa.”

Siporo ni umuyoboro uhuza kandi ugatera imbaraga abantu batandukanye hirya no hino. Isi yagize amahirwe yo kubona u Rwanda n’Afurika mu yindi shusho.

Perezida Kagame yakomoje ku mupira w’amaguru mu Rwanda, agaragaza ko n’ubwo muri uyu mukino u Rwanda rutaragera ku rwego rwo hejuru, ariko ngo ejo hazaza hatanga icyizere.

Ibi biraturuka ku bufasha bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) mu kuzamura urwego rw’u Rwanda mu mupira w’amaguru.

Akomeza agira ati: “Tunejejwe kandi no kuzakira imikino ya FIFA Series umwaka utaha. Intego yacu y’igihe kirekire, yanaduteye kubaka ibikorwa remezo bitandukanye, ni ukurera no kubaka impano z’Abanyarwanda bakiri bato mu buryo bazabasha guhatana no gutsinda.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, we n’umuryango we bifurije Abanyarwanda kugira umwaka mushya wa 2026.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA