Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC na SADC ku mutekano muri RDC 
Politiki

Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC na SADC ku mutekano muri RDC 

ZIGAMA THEONESTE

August 13, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ni inama yabaye kuri wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, ku buryo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo basuzume intambwe imaze guterwa mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Inama yayobowe na Perezida wa Kenya William Samoei Ruto uyoboye (EAC), na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uyoboye SADC). 

Yitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu barimo Hakainde Hichilema wa Zambia, Félix Tshisekedi wa RDC, hamwe na ba Visi Perezida barimo Jessica Alupo wa Uganda na Prosper Bazombanza w’u Burundi, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.

Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC buvuga ko intego y’iyi nama ari ukwakira ibyavuye mu nama y’Abayobozi bafatanyije kuyobora (Co-Chairs) n’Ikipe y’Abafasha (Panel of Facilitators) yabaye ku wa 1 Kanama muri Nairobi, Umurwa Mukuru wa Kenya.

Biteganyijwe ko abo abayobozi bazarebera hamwe kandi imiterere n’inshingano zifatika z’Umuhuza wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika (AUC) n’Ikipe y’Abafasha ya EAC-SADC, ndetse banasuzume ko Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi, yatorwa muri iryo tsinda.

Iyi nama ishingiye ku cyemezo cyafashwe ku wa 1 Kanama, ubwo abayobozi b’inama ihuriweho ya EAC–SADC hamwe n’Ikipe y’Abafasha ya AU bemeranyaga i Nairobi guhuza ibikorwa byabo byo kugarura amahoro n’ibikorwa bya AU, kugira ngo habeho uburyo buhamye bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri uru rwego, Ikipe y’Abafasha ya EAC-SADC izajya itanga raporo ku nama y’ubufatanye ya EAC–SADC ndetse n’iya AU.

Icyemezo cya mbere kandi cyari cyarateganyije guhuza ibiro bya tekiniki bya Komisiyo ya AU, EAC na SADC mu biro bimwe bihuriweho, bikayoborwa na Komisiyo ya AU kandi bikaba biherereye i Addis Ababa, mu gihugu cya Ethiopia.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA