Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Accra aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Ghana John Dramani Mahama hamwe na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yashimiye abaturage ba Ghana bamwakiranye urugwiro i Accra, aho yagaragaje ibyishimo by’uko yitabiriye uyu muhango.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama 2025, ni bwo John Dramani Mahama na Visi Perezida barahirira kuyobora iyi manda nshya aho bashyize imbere guhangana n’ingorane igihugu gihanganye na cyo birimo ruswa, ikigero cy’ubushomeri kiri hejuru, itumbagira ry’ibiciro ndetse n’ukutishima kugaragara mu baturage.
Uyu mugabo w’imyaka 66 yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu bidasubirwaho ku wa 7 Ukuboza 2024, aho yagize amajwi yatangaje benshi mu ruhando mpuzamahanga.
Asimbuye Nana Akufo-Addo wasoje manda ebyiri ndetse icyo gihugu kikaba gikomeje kuba intangarugero mu kwimakaza umuco wo guhererekanya ubutegetsi binyuze mu nzira za demokarasi mu Karere k’Afurika y’Iburengerazuba kazahajwe n’ibibazo bya Politiki birimo guhirika ubutegetsi, imitwe y’iterabwoba n’ibindi.
Mahama yitezweho kongera gushyira igihugu ku murongo, cyane cyane ku birebana n’isoko ry’umurimo ndetse no guhashya ruswa n’igisa na yo cyose.
Uyu mugabo yatangiye urugendo rwa Politiki ari Minisitiri w’Itumanaho, ndetse iyi ni manda ya kabiri ayoboyemo Ghana kuko yanayoboye hagati y’umwaka wa 2012 na 2017.
Icyo gihe ni we warahiye bwa mbere nka Perezida nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida John Evans Atta Mills watabarutse muri Nyakanga 2012.
Impuguke mu bya Politiki ndetse n’abashyigikiye Ishyaka rye National Democratic Congress (NDC) basanga ubunararibonye afite muri Politiki y’Igihugu bugiye kumufasha kurushaho kubaka politiki zizahura ubuzima bw’Igihugu.